Ikipe ya Real Madrid yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cy’ isi cy’ amakipe bwa mbere mu myaka 112 imaze ibayeho, cyaberaga mu gihugu cya Maroc ku mugabane w’ Afurika, itsinze San Lorenzo ibitego 2-0 bya Sergio Ramos na Gareth Bale, ndetse yuzuza imikino 22 y’ instinzi zikurikiranya n’ ibikombe 4 mu mwaka umwe gusa
Sergio Ramos niwe wafunguye amazamu ku munota wa 37 mu gice cya mbere ku gitego yatsindishije umutwe hanyuma mu gice cya kabiri ku munota wa 51 Gareth Bale ashyiramo igitego cya 2 cyanahesheje itsinzi y’ igikombe ikipe ya Real Madrid
Iyi nstinzi yatumye Real Madrid itozawa na Carlos Ancelotti yuzuza imikino 22 yikurikiranya idatsindwa ndetse ituma yegukana igikombe cy’ isi cy’ amakipe bwa mbere mu mateka yayo, mu myaka 112 imaze ibayeho
Ramos yafunguye amazamu ku munota wa 37 n’ umutwe
Aha Sergio Ramos watowe nk’ umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino yishimiraga igitego cya mbere yatsinze ku munota wa 37
Gareth Bale ubwo yatsindaga igitego cya kabiri muri uyu mukino wa nyuma
Gareth Bale afatanya na bagenzi kwishimira igitego cya kabiri
Muri uyu mukino Cristiano Ronaldo utajya usiba kubona inshundura z’ ikipe bahanganye ntiyabashije kubona igitego ariko akaba yafashije cyane bagenzi be kugera kuri iyi intsinzi, byanatumye benshi bakomeza kwibaza ku magambo yavunzwe na Perezida w’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ uburayi, Michel Platini, uherutse gutangaza ko abona umwe mu badage ariwe ukwiye umupira wa zahabu uzatangwa mu kwezi kwa mbere nyamara Cristiano Ronaldo akomeje gutsinda no kwegukana ibikombe ari kumwe n’ ikipe ye
Abenshi ntibumva ukuntu Michel Platini yatangaje ko Cristiano Ronaldo adakwiye umupira wa zahabu nyamara akaomeje kunyeganyeza inshundura no kwegukana ibikombe hamwe na Real Madrid
Iki gikombe cyatumye Carlos Ancelotti akaomeza kubaka izina dore ko mu mezi 16 amaze atoza Real Madrid amaze kurusha umubare w’ ibikombe Jose Mourigho wahamaze imyaka 3 yose. Ubu Real Madrid ikaba imaze guca agahigo ko kwegukana ibikombe bigera kuri 4 mu gihe kitarenze umwaka umwe
Carlos Anceloti ahaesheje Real Madrid igikombe cya 4 mu mwaka umwe gusa ahita arusha umbrae w’ ibikombe Jose Mourighno yahasize mu myaka 3 yose yahamaze
Sergio Ramos niwe mukinnyi watowe nk’ umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino mu gihe Iker Casillas yujuje imikino 700 yose akinira Real Madrid mu marushanwa atandukanye
Aha abakinnyi bose ba Real Madrid bishimiraga igikombe cy’ isi cy’ amakipe bari bataregukana kuva Real Madrid yabaho
Cristiano Ronaldo yishimira igikombe yagizemo uruhare rukomeye
Gareth Bale umaze kumenyerwaho gutsinda ku mukino wa nyuma yishimira igikombe
Uturutse ibumoso Keylor Navas, Javier Hernandez, James Rodriguez, Marcelo na Ronaldo bishimira igikombe
Iki nicyo gikombe Real Madrid yari itaregukana na rimwe
Aha ni nyuma y’ umukino Gareth Bale ahobera Cristiano Ronaldo na Pepe ahobera James Rodriguez
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO