RFL
Kigali

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 16 bamaze, Korali Jehovah Jireh yateguye igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/12/2014 12:23
3


Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 bamaze babayeho, Korali Jehovah Jireh CEP ULK yateguye igitaramo bise ”Turakwemera Live concert” kizabamo no kuririmbira Imana no kuyishimira uburinzi bwayo ku banyarwanda nyuma bazanakomereza ibyishimo byabo mu giterane kiswe “Thanks giving Croisade” cyateguwe na CEP ULK.



Ubuyobozi bw’iyi korali bwatangaje ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 bamaze babayeho nka korali Jehovah Jireh CEP ULK ,ikindi kikaba kiri no mu ntego yo gusoza umwaka bifakanya n’abanyarwanda gushima Imana yabarindanye n’igihugu ndetse muri cyo hakazanakusanywa inkunga yo gushyigikira umurimo w’ivugabutumwa muri iyi korali. Muri iki gitaramo korali Jehovah Jireh yitiriye indirimbo yabo yakunzwe cyane bise”Turakwemera” izifatikanya n’umuhanzi Dominic Nic n’umuvugabutumwa Zigirinshuti Michel.

Kizaba ku Cyumweru tariki 28/12/2014 kuva saa Cyenda z’amanywa, kikazabera mu Busitani (Jardin) bwa Serena Hoteli, iyi korali ikaba ikeneye guterwa inkunga ngo bakomeze kwagura umurimo w’Imana, ari nayo mpamvu bashyizeho ko kwinjira buri muntu azaba afite urwandiko rumutumira (Invitation) cyangwa akagura Album DVD y’indirimbo zabo izaba igurishirizwa aho kuri Serena Hoteli amafaranga ibihumbi bitanu (5.000Frw) y’amanyarwanda.

Korali Jehovah Jireh CEP ULK imaze imyaka 16 ibayeho ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 131, ikaba imaze gukora Album 2 z’amashusho. Nk’uko abayobozi bayo babivuga, mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibi byose Imana yabakoreye nyuma gato y’iki gitaramo bazakorera muri Serena Hoteli bazanitabira igiterane gikomeye cyateguwe n’umuryango wa CEP ULK babarizwamo kiswe “Thanks giving croisade” kizabera muri Stade ya ULK kuva tariki ya 3 kugera kuya 4 z’ukwezi kwa mbere 2015 aho bazafatanya na korali “Turanezerewe” (CEP ULK/Jour).

REBA HANO HANO INDIRIMBO YABO YAKUNZWE YITWA "KUGIRA IFEZA"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gad 9 years ago
    Iyi korali Imana ibahe umugisha kubyo ubutwari yabakoresheje muri iyi my aka ishize wiki gitaramo nubwo turi mu ntara tuzakitabira rwose kandi tuzabashyigikira bikomeye ahubwo batubwire acaunt yabo natwe tutabashije kuhagera tuzashyireho inkunga yabo
  • imanishimwe9 years ago
    Yes Jehovah jileh kabisa tubari inyuma tuzaxa tuzabashyigikira tuzishimana namwe muri turakwemera live concert no mugiterane thanks giving croisade
  • 9 years ago
    Nanjye mbari inyuma cyane nzaza.





Inyarwanda BACKGROUND