RFL
Kigali

Mu gitaramo gikomeye, Korali Hoziyana yamuritse album y'amashusho"Humura Imana irakuzi"

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:15/12/2014 17:09
5


Kuri iki cyumweru tariki ya 14 ukuboza 2014 ku rusengero rwa ADEPR Gasave Ku Gisozi habereye igitaramo cya korari Hoziyana cyo kumurika album yayo ya gatatu y’amashusho bise “Humura Imana irakuzi”.



Korali Hoziyana ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge . Iyi korali ikaba imaze imyaka 36 itangiye gukora umurimo w’Imana ibinyujije mu ndirimbo zihimbaza Nyagasani . Kugeza ubu korari Hoziyana imaze gukora album icumi z’amajwi n’eshatu z’amashusho.Kuri iki cyumweru dusoje ikaba yamuritse album yayo ya gatatu mu z’amashusho,yitwa Humura Imana irakuzi  iriho indirimbo 10.

hoziyana

Nkuko byari biteganyijwe iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba . Igitaramo kikaba cyaritabiriwe  n’abantu benshi cyane batandukanye, bigaragaza ko iyi korali ifite abakunzi benshi kubw’indirimbo zayo z’umwimerere n’ubuhanga kandi zirimo ubutumwa bw’Imana.

Hoziyana

Perezida w'iyi Korali Bwana Musafiri Mujiji Deo amurika ku mugaragaro indirimbo zigize iyi albumu

N'ubwo iki gitaramo cyagenze neza cyane ariko nticyarangiye kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro.

Aganira na inyarwanda.com,  Musafili Mujiji Deo  umuyobozi wa korari Hoziana yadutangarije ko amafaranga yavuye muri DVD bacuruje ku munsi w’igitaramo bazayateramo inkunga urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ari naho iyi korali ibarizwa . Kuri ubu uru rusengero rukaba ruri kubaka inyubako igendanye n’igihe.

 Hoziyana

Korali Hoziyana yashimishije abantu benshi mu ndirimbo zabo

Mujiji yagize ati” Muri rusange igitaramo cyagenze neza nubwo habayeho imbogamizi y’umuriro, tukaba tutaririmbye indirimbo zo hambere ari nazo abantu basanzwe bazi kandi bari badusabye ko twazibaririmbira. Amafaranga twakuyemo angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana arindwi(2.700.000 Frw), tukaba tuzayatanga mu iyubakwa ry’urusengero tubarizwamo.”

Hoziyana

Abaririmbyikazi ba korali Hoziyana

Hoziyana

Hoziyana

Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo

Hoziyana

Korali Hoziyana

Yakomeje avuga ko biteguye gukora ibitaramo bitandukanye hano mu gihugu banakangurira urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu ijambo ry’Imana.

Hiziyana

Abantu bari benshi baje gushyigikira Korali Hoziyana

Ku batabashije kwitabira igitaramo cyo kumurika album ya Humura Imana irakuzi, bakaba basanga ama DVD kuri Librairie ya ADEPR Nyarugenge n’iyo  ku Nkurunziza.

 Photo:Moise Niyonzima

R.Christophe & Moise Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aaliyah9 years ago
    Eseibiyobya bwenge nicyo cyibazo cyonyine cyiri murwanda?kombanunva burimwe yibanze kuribyo... Urunyiruko kwirinda ibiyobya bwenge ah! Ngewe sinjya nsobanukirwa ibyobiyobya bwenge into aribyo inzogase???
  • mugomoke dieudonn9 years ago
    imana ibahe umugisha kandi ibakomeze
  • gushima9 years ago
    aaliyah comment yawe umenya yayobye! anyway hoziana Imana ibahe umugisha kdi ibafashe mugume mubyo mwizeye, turabakunda nubwo tutahabaye ariko izo dvd rwose tuzazigura. thx
  • 9 years ago
    imana ibahe umugishaaaaa.
  • uwumukiza nany9 years ago
    twaremeye murabizi kd indiirimbo zanyu ziratwubaka imana ikomeze kubashyigikira





Inyarwanda BACKGROUND