Kuri iki cyumweru tariki ya 14 ukuboza 2014 ku rusengero rwa ADEPR Gasave Ku Gisozi habereye igitaramo cya korari Hoziyana cyo kumurika album yayo ya gatatu y’amashusho bise “Humura Imana irakuzi”.
Korali Hoziyana ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge . Iyi korali ikaba imaze imyaka 36 itangiye gukora umurimo w’Imana ibinyujije mu ndirimbo zihimbaza Nyagasani . Kugeza ubu korari Hoziyana imaze gukora album icumi z’amajwi n’eshatu z’amashusho.Kuri iki cyumweru dusoje ikaba yamuritse album yayo ya gatatu mu z’amashusho,yitwa Humura Imana irakuzi iriho indirimbo 10.
Nkuko byari biteganyijwe iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba . Igitaramo kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi cyane batandukanye, bigaragaza ko iyi korali ifite abakunzi benshi kubw’indirimbo zayo z’umwimerere n’ubuhanga kandi zirimo ubutumwa bw’Imana.
Perezida w'iyi Korali Bwana Musafiri Mujiji Deo amurika ku mugaragaro indirimbo zigize iyi albumu
N'ubwo iki gitaramo cyagenze neza cyane ariko nticyarangiye kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro.
Aganira na inyarwanda.com, Musafili Mujiji Deo umuyobozi wa korari Hoziana yadutangarije ko amafaranga yavuye muri DVD bacuruje ku munsi w’igitaramo bazayateramo inkunga urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ari naho iyi korali ibarizwa . Kuri ubu uru rusengero rukaba ruri kubaka inyubako igendanye n’igihe.
Korali Hoziyana yashimishije abantu benshi mu ndirimbo zabo
Mujiji yagize ati” Muri rusange igitaramo cyagenze neza nubwo habayeho imbogamizi y’umuriro, tukaba tutaririmbye indirimbo zo hambere ari nazo abantu basanzwe bazi kandi bari badusabye ko twazibaririmbira. Amafaranga twakuyemo angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana arindwi(2.700.000 Frw), tukaba tuzayatanga mu iyubakwa ry’urusengero tubarizwamo.”
Abaririmbyikazi ba korali Hoziyana
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Korali Hoziyana
Yakomeje avuga ko biteguye gukora ibitaramo bitandukanye hano mu gihugu banakangurira urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu ijambo ry’Imana.
Abantu bari benshi baje gushyigikira Korali Hoziyana
Ku batabashije kwitabira igitaramo cyo kumurika album ya Humura Imana irakuzi, bakaba basanga ama DVD kuri Librairie ya ADEPR Nyarugenge n’iyo ku Nkurunziza.
Photo:Moise Niyonzima
R.Christophe & Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO