Samuel Niyigaba ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubarizwa mu Itorero rya AEBR Kacyiru. Uyu musore nyuma y’aho amurikiye Album ye ya mbere y'amajwi n'amashusho "IRAKWIYE", kuri ubu agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo yise “Yesu ni Umwami” Live concert.
Nk’uko Niyigaba yabidutangarije, Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2014 kibere Kabeza ku rusengero rwa Apostolic kuva isaa munani z’umugoroba (14H00 Pm) kwinjira bizaba ari ubuntu.
Muri icyo gitaramo, Niyigaba Samuel azaba ari hamwe n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Eddy Mico, Goreth Uzamukunda,Habimana Dominic,Diane,Kipenzi ariwe Bigizi Gentil,Umuramyi Cubaka ndetse hazaba hari na Pastor Ruzinda Stanislas.
Usibye abo bahanzi twavuze haruguru, Niyigaba Samuel azataramana na Korali Horeb yo muri AEBR Kacyiru,Siloam Worship team,Seraphim choir y’i Kacyiru n’abandi. Uyu Samuel ni we muhanzi wabaye imfura mu itorero AEBR mu guca agahigo ko gushyira hanze bwa mbere umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana.
TANGA IGITECYEREZO