Nyuma y’iminsi 3 mu Rwanda habera iserukiramuco ry’imbyino ryiswe The East African Nights of Tolerance (EANT), ku munsi waryo wa 4 rirasozwa kuri iki Cyumweru rirasorezwa kuri Papyrus Restaurant
Iri serukiramuco ngarukamwaka rikozwe ku nshuro yaryo ya 3 rikaba rikorwa mu rwego rwo guteza imbere imbyino gakondo mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba(EAC). Iri serukiramuco kandi rikaba rikorwa mu bitaramo bitandukanye rikaba ryaratangiye kuri uyu wa kane taliki 20 Ugushyingo rikaba riza gusozwa kuri iki cyumweru.
Iri serukiramuco ry'imbyino rirasozwa uyu munsi
The East African Nights of Tolerance (EANT) yitabiriwe n’abantu benshi bavuye mu bihugu bitandukanye nka Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, DRC, Benin, Senegal, Gabon, Ivory Coast, Zimbabwe, Ubwongereza, Ububirigi ndetse n’Ubufaransa.
Dore amwe mu mafoto y’ibitaramo byamaze kuba
Tubibutse ko kwinjira muri ibi bitaramo ari ubuntu. Igisoza kikaba kiza kuba uyu mugoroba muri Papyrus Restaurant.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO