Nyuma y’uko itsinda rya Urban Boys ryerekeje mu gihugu cya Nigeria rigakorana indirimbo “Tayali”n’umuhanzi Iyanya ndetse igakundwa cyane hirya no hino ku isi,umuhanzi Jaguar wo mu gihugu cya Kenya nawe yageze ikirenge mu cy’aba basore aho yagiye gukorana indirimbo na Iyanya.
Nyuma y’uko akoze indirimbo yitwa “One Centimeter”igakundwa n’abantu benshi muri Kenya barimo na visi perezida w’iki gihugu William Ruto, Jaguar yahisemo kongerera iyi ndirimbo agaciro ndetse no kuyambutsa imipaka ya Kenya ayisubiranamo(Remix) n’umuhanzi w’icyamamare Iyanya wo mu gihugu cya Nigeria.
Jaguar yigiriye inama yo kugana Iyanya basubiranamo indirimbo One centimeter
Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya avuga ko muri iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu aho muri iyi ndirimbo(Audio) Iyanya yumvikana aririmba mu rurimi rw’igiswahili.Amashusho y’iyi ndirimbo nayo azagera hanze mu minsi ya vuba.
Jaguar na Iyanya
Nyuma y’uko itsinda ry’abahanzi nyarwanda rya Urban Boys rigize igitekerezo cyo kunyarukira muri Nigeria rigakorana indirimbo Tayali na Iyanya, abandi bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba bahise nabo babenguka uyu muhanzi bifuza gukorana nawe.
Itsinda rikomeye rya Sauti sol naryo ryasubiranyemo indirimbo yaryo "Sura yako"na Iyanya
Usibye Jaguar, twavuga nk’itsinda rikomeye ryo mu gihugu cya Kenya ryitwa Sauti Sol ryasubiranyemo indirimbo yaryo yitwa Sura yako na Iyanya.
Urban Boys niyo yabimburiye abandi gukorana na Iyanya indirimbo "Tayali"
Twabibutsa ko Jaguar ari umuhanzi w’umuherwe ukomeye wo mu gihugu cya Kenya akaba yaramenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka:Kigeugeu, Kioo, Kipepeo, ndetse n’izindi.
Reba hano indirimbo "Tayali" Iyanya yakoranye na Urban Boys
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO