Itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Turambarana’ bafatanyijemo na Social Mula basanzwe babarizwa mu ihuriro rimwe rya Decent Entertainement riyobowe na Muyoboke Alex na mugenzi we Dj Theo.
Nyuma y’amezi macye ashize iri tsinda ry’aba bakobwa rivutse, bakaba babashije gushyira ahagaragara amashusho yabo ya gatatu. Iyi ndirimbo iherekejwe n'amashusho yayo ikaba ije ikurikira izindi ebyiri zisanganywe amashusho ari zo ‘Ngwino’ na ‘Mapenzi’.
Charly na Nina barimo bagaragaza ingufu n’ubushake mu bikorwa byabo bya muzika, bakaba baherutse kudutangariza ko batangiye gutegura album yabo ya mbere ndetse bafite imishinga myinshi muri studio, aho barimo bagenda bakorana n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu karere.
Reba amashusho y'indirimbo 'Turambarana'
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO