RFL
Kigali

Itsinda Beauty For Ashes rigiye gutaramira abakunzi baryo n'abakunda muzika yo guhimbaza Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/11/2014 15:02
0


Beauty For Ashes (B4A) ni itsinda ry’abasore 5 bakora ibihangano bihimbaza Imana (Gospel music) mu njyana ya Rock ikunzwe na benshi biganjemo urubyiruko. Iri tsinda rikaba rinaherutse kwagura amarembo aho ryifuza kujya ryinjizamo abandi bahanzi rikitwa Beauty For Ashes Rwanda



Mu kiganiro twagiranye na Kavutse Olivier umuyobozi wa ryo, yadutangarije ko mu mpera z’uku kwezi tariki ya 30 Ugushyingo 2014 bari gutegura igitaramo kidasanzwe kizabera kuri CLA Nyarutarama.

Yakomeje avuga ko kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari ibihumbi 2000Frw ariko uzishyura 5000 Frw  akazanahabwa na CD y’indirimbo zabo. Mbibutse ko Beauty For Ashes muri iyi minsi yanashyize hanze amajwi y’indirimbo Surprise Remix.

Umva hano indirimbo Surprise Remix

Iyi ndirimbo ikaba yarasubiwemo hakumvikanamo amajwi y’abandi bahanzi nka Aline Gahongayire, Serge Iyamuremye n’umuraperi Bright Patrick. Tumubajije impamvu bayisubiyemo, Kavutse Olivier yavuze ko bashatse kuyikora mu buryo bugezweho mu njyana House dance kuko bifuza kujya bagendana n’iterambere ndetse ngo bayikoze bifuza kuyisangiza na bagenzi babo kuko abantu benshi bayikunze cyane kandi bakaba bitegura kuyifatira amashusho.

Beauty for Ashes igizwe n’abahanzi 5 barimo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyaremye Olivier na Desire Ukwiye. B4A ni itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, bakaba bamaze gushyira hanze Album yitwa “Siriprize” iriho indirimbo nka ‘Ni Uwa Mbere’, ‘Siriprize’, Ushyizwe Hejuru’ 'Turashima' n’izindi.

B4A banaherutse gukora indi Album yitwa Wonders of The Son igizwe n'indirimbo ziri mu rurimi rw'icyongereza gusa. Iyi Album akaba ariyo baherutse  kumurikira mu Bushinwa ndetse na hano i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND