Kigali

Ku bw'amikoro macye Dr Jack arashyingurwa i Burundi.Menya indirimbo 10 zizahora zibukwa nk'iz’ibihe byose yakoze

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/11/2014 11:36
9


Uwayezu Jacques wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika yo mu karere nka producer Dr Jack arashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/11/2014 ku irimbi rya Mpanda riherereye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Dr Jack yatabarutse mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 07/11/2014 rishyira kuwa Gatandatu azize indwara y’ibihaha.



Ikibazo cy’amikora macye nicyo gitumye uyu munyarwanda ashyingurwa i Burundi aho yari amaze imyaka igera muri ibiri akorera umwuga we wo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

dr

Dr Jack hamwe na Urban boys yafashije kwinjiza i Kigali mu ndirimbo 'Sindi indyarya'

Kuba yari amaze imyaka irenga 8 muri uyu mwuga ndetse yarabashije gukora ibikorwa bikomeye muri aka kazi agafasha abahanzi batandukanye bakomeye kuri ubu mu Rwanda nka Riderman, Urban boys, Dream boys, Tom Close, The Ben n’abandi ntacyo byabashije gufashaho umuryango we kugirango uyu mugabo ashyingurwe ku ivuko aho akomoka.

de

Dr Jack hamwe na Big Fizzo. Uyu akaba yaraherute kumukorera indirimbo yitwa 'What's my name'

Amakuru dukesha abahafi bo mu muryango wa Dr Jack yemeza ko mbere bari bifuje ko uyu mugabo yashyingurwa mu Rwanda ariko amikoro aza kubabana make ahubwo bemeza ko bamwe mu bahagarariye uyu muryango ndetse n'inshuti za hafi z'uyu mugabo bakwerekeza i Burundi akaba ariho bakorera imihango yo kumushyingura.

Dr Jack i Burundi yatabarutse nk’intwari…

Nk’uko byakomeje kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’u Burundi ni uko kuva mu isi y’abazima k’uyu mugabo ari igihombo gikomeye ku ruganda rwa muzika yo muri iki gihugu yari amazemo imyaka ibiri gusa.

Sat B

Sat B nawe yagaragaje intimba atewe no kubura Dr Jack wamukoreye indirimbo yakunzwe cyane i Burundi ' Simba hawana meno'

DE

Abarundi bazahora baha agaciro ibikorwa byakozwe n'umutwe ndetse n'amaboko y'uyu mugabo

Ibikorwa n’uruhare rwe mu gushyira itafari ku ruganda rwa muzika y’u Burundi byatumye uyu mugabo atabaruka nk’intwari muri iki gihugu ndetse uretse kuba bagaragaje akababaro batewe no kumubura bakaba bagaragaje ko bambariye kumushyingura nk’intwari aho kuri ubu abahanzi bakomeye muri iki gihugu bose bamaze guhurira mu ndirimbo bise ‘ Rest in peace’ yo gusezeraho mu cyubahiro uyu nyakwigendera.

Urotonde rw’indirimbo 10 z’ibihe byose zakozwe na Dr Jack

1.Amahirwe ya nyuma yakoreye The Ben, n’ubwo indirimbo yakinwe cyane ikanamenyekana ari iyasubiwemo na producer Lick Lick, ubundi umushinga w’iyi ndirimbo wari warangijwe na Dr Jack iza gusubirwamo bwa kabiri.

2.Sindi indyarya yakoreye itsinda rya Urban boys, mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda ntawashindikanya ko iyi ari imwe mu ndirimbo zatumye iri tsindaryatangiriye umuziki wabo mu mujyi wa Huye ryamamara cyane mu mujyi wa Kigali

3.Mpamiriza ukuri yakoreye Dream boys na Jay Polly,N’ubwo tutavuga ko iyi ariyo ndirimbo yatumye aba bahanzi bombi bamenyekana cyane gusa iyi ni imwe mu ndirimbo zazamuye cyane itsinda rya Dream boys ndetse n’umuraperi Jay Polly.

4.Nakoze iki yakoreye umuraperi Riderman, ni imwe mu ndirimbo zo kuri album ya kabiri ya Riderman zakunzwe cyane mu mwaka wa 2009.

5.Parlez yakoreye Neg-G ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

6.Unsange yakoreye Fulgence, iyi nayo ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko mu majyepfo y'igihugu mu mijyi ya Huye, Nyamagabe, Nyanza, Ruhango, Muhanga,..mu myaka ya 2009.

7.'Kuba ipantalo' yakoreye Tom Close nayo ni imwe mu ndirimbo za Tom Close zakunzwe.

8.'Gira neza' y'umunyamakuru Muzogeye Plaisir yari ihuriyemo abahanzi nka Riderman, Tom Close, Abakimaze group, Mani Martin na Kitoko.

9.Internat na Ibiceri yakoreye Neg G The General izi nazo ni zimwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu myaka ya 2008 ndetse zifasha Neg G The General kwigaragaza nk'umuraperi mwiza wari uriho muri iyo myaka.

10.Nyamusaninyange yakoreye Fulgence cyo kimwe na 'Unsange' iyi nayo ni imwe mu ndirimbo zakunze gusabwa cyane ku maradiyo cyane cyane ayakorera mu Ntara y'Amajyepfo

DR

Dr Jack niwe mu producer wegukanye ku nshuro ya mbere igihembo cya Salax awards

Uretse izi ndirimbo, mu mu myaka ine yamaze mu muziki nyarwanda Dr Jack wanahoze aririmba mu itsinda ry'Abakimaze group ryamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ikigabo cy'igisambo'yafashije abahanzi batandukanye n'umuziki nyarwanda muri rusange mbere y'uko yerekeza i Bukavu aho naho yakoze ahava ajya i Burundi aho yari amaze kuba umwe mu nkingi za mwamba mu muziki waho.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSENGIMANA Albert9 years ago
    IMANA imwakire!
  • uwituje9 years ago
    Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira kandi Abasigaye mukomeze kwihangana
  • dad9 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • 9 years ago
    ariko ibi bintu byari bikwiye kubera isomo abastars bacu kubona aho umuntu arwara akaremba ntakivurira, agapfira kugasi agashyingurwa nabo atazi!!!! koko amafr baba barakoreye bayashyira he? bagiye biteganyiriza koko? abasigaye mwihangane pe, ubushize mwatubwiye ibya Mako muramutabariza, none dr jack arapfiye ashyinguwe ishyanga, ....nagahinda
  • SIMICHEZO9 years ago
    R.I.P
  • ange9 years ago
    amikoro se gute abo bose mbona bari kumwe iyo bateranya fr agashyingurwa inaha????ubucuti bwiyisi.we!!!!!Imana imwakire
  • dudu9 years ago
    abarundi bazokwamana urukundo kabisa ndabyemeye, abo bahanzi bose yakoreye bagatera imbere mu rwanda habuze uwugenda kumusezera kweri??????????????? its so pity.....sha RIP Nyagasani akwakire.
  • kirezi bonheur9 years ago
    rest in peace
  • Nicky9 years ago
    Imana imwakire mubayo!





Inyarwanda BACKGROUND