"The Ben arimo kunaniza, yarabuze ngo dukore amashusho. Igisigaye ni njye ukizi." Ni amagambo Bull Dogg yatangaje ku wa 8 Nyakanga 2022 ubwo yavugaga ku nshuro ye ya mbere impamvu indirimbo "Rotate" yakoranye na The Ben itigeze isohoka, kandi bari bamaze umwaka urenga bayamamaza mu bitangazamakuru, no ku mbuga nkoranyambaga.
Ni indirimbo yari itegerejwe mu buryo bukomeye. Byanatumye, na n'uyu munsi The Ben akiyibazwaho, akavuga ko asaba imbabazi mugenzi we Bull Dogg kubera ko itigeze ijya hanze mu gihe we yabishakaga. Ubu, ibitse mu kabati, n'ubwo bigoye kumenya nyiri ako kabati.
Uti byagenze gute?
Mu 2021, nibwo Bull Dogg na The Ben batangaje ko bari gukorana indirimbo, kandi ko izaba idasanzwe mu rugendo rwabo rw'umuziki. Ni nyuma y'indirimbo 'Impfubyi' bakoranye yari imaze igihe ica ibintu hirya no hino.
Iyi ndirimbo 'Impfubyi' kugira ngo bayikorane, byabaye mu buryo bw'impanuka, kuko Bull Dogg yigeze kuvuga ko bayikoranye bombi bataziranye.
Mu kiganiro na 'Don Podcast' hari aho Bull Dogg yagize ati “Urumva Lick Lick na The Ben bari inshuti, umunsi umwe The Ben yari kuri studio yumva indirimbo arayikunda ariko ntiyashima inyikirizo Lick Lick yari yakoze amusaba ko yayisubiramo.
Mvuye mu ngando ngeze kuri studio nasanze yararangiye imeze neza bansaba ko nashyira The Ben mu itangira ryayo!”
Yasobanuye ko iyi ndirimbo yasohotse, hanyuma amenyana na The Ben bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo kimwe.
Ati “Aho naviriye mu ngando naje gutumirwa mu gitaramo ngihuriramo na The Ben, ntabwo twari twarigeze dutegura kuririmbana iyi ndirimbo ku rubyiniro. Mu gihe rero nari ndi kuririmba nagiye kubona mbona arazamutse numva birandenze.”
Nyuma y'iyi ndirimbo, buri umwe yakomeje imishinga kugeza ubwo mu 2021 batangazaga ko bagiye kongera gukorana indirimbo.
Amakuru agera kuri InyaRwanda agaragaza ko The Ben yatangiye gukorana iyi ndirimbo na Bull Dogg, ari no mu mishinga y'indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 24 ku rubuga rwa Youtube.
Kuva muri Nyakanga 2022, Bull Dogg yahise atangira kuganira n'itangazamakuru agaragaza ko yahemukiwe na The Ben nyuma y'uko bakoranye indirimbo ariko ntisohoke.
Ku wa 21 Ukwakira 2022, yabwiye MIE Empire ko The Ben yamuhemukiye mu buryo bukomeye kuko indirimbo bakoranye itigeze isohoka, nyamara barakoze buri kimwe.
Ushingiye ku gihe yabitangarije, hari hashize amezi atandatu indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond isohotse. Bivuze ko yari yamaze kwemeranya na The Ben kudasohora iyi ndirimbo.
Ari muri kiriya kiganiro, Bull Dogg yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku kibazo cye na The Ben kuko yamuhemukiye.
Ati "Reka mbabwize ukuri. Uriya mutipe yarananiye, yarananije, naramwihoreye kandi sinzongera kubivugaho. Indirimbo ifite amashusho yararangiye na hano ndayifite kuri telefoni.”
Kuva kiriya gihe, abantu bari batarumva ijambo rya The Ben, ku cyatumye iyi ndirimbo idasohoka, kugeza ubwo ku wa 9 Gicurasi 2024 yabwiraga itangazamakuru ko yandikiye Bull Dogg ubutumwa bumusaba imbabazi.
Ati “Bull Dogg
naramwandikiye, musaba imbabazi. Muri iki gihe ntabwo ari ugusohora indirimbo
uko wishakiye, habanza kubaho kuganira kuri sosiyete izacuruza iyo ndirimbo
yaba iyanjye cyangwa se iya Bull Dogg. Ndi umufana wa Bull Dogg, turi
umuryango. Ndabizeza ko tuzakora indirimbo mu gihe gikwiriye, igasohoka kandi
izagera ku Banyarwanda.”
Imyaka ine irashize, ariko The Ben aracyasaba imbabazi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, The Ben yagarutse i Kigali avuye mu rugendo i Zanzibar muri Tanzania ahatangiwe ibihembo bya ‘Trace Awards’ byihariwe na Rema wo muri Nigeria.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera i Kigali, uyu mugabo yongeye kubazwa ku ndirimbo ye na Bull Dogg, asubiza ko tariki 14 Ukuboza 2024, yongeye kwandikira no kuvugana n’uyu muraperi amusaba imbabazi, kandi yizeye ko yamubabariye.
Ati "Njyewe nk'umuntu nakoze iby'umuntu yakora. Nahamagaye Bull Dogg inshuro nyinshi. Ubwo mperuka ni tariki 14 Ukuboza 2024 nsaba imbabazi Bull Dogg, ubwo ni indi nshuro kuko nari narazimusabye mbere."
The Ben yavuze ko ariwe wasabye Bull Dogg ko indirimbo bakoranye itasohoka, bitewe n’uko yiteguraga gusohora ‘Why’ yakoranye na Diamond.
Avuga ati “Bull Dogg yifuzaga ko tuyisohora mu gihe twari tugiye gusohora 'Why' (yakoranye na Diamond) nsa nk'umugira inama, ndamubwira nti Bull Dogg nidusohora indirimbo igasohokana na 'Why' iraza kuzimirira muri 'Why' kuko abantu bari bayiteze cyane."
Yavuze ko yubaha Bull Dogg kandi "ndamusaba imbabazi nanone." The Ben avuga ko yiteguye gukora buri kimwe cyose cyatuma umubano we na Bull Dogg wongera gushibuka. Ati “Namubwiye ko niteguye gukora kintu cyose cyatuma njye nawe twongera kuzana ubuvandimwe bwacu, arambwira ati agiye kubitekerezaho."
The Ben yumvikanishije ko yiteguye kwishyura indirimbo mu gihe cyose Bull Dogg yaba yamaze kwakira mu mutima we kurenga ibyabatandukanya. Ati "Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyampuza n'umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana."
Yavuze ko yagiye anandikira ubutumwa bwo kuri Instagram, Bull Dogga amusaba imbabazi 'kandi nawe arabibona, kandi buri gihe mpora mbivuga'.
Bull Dogg yarinangiye?
Ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yamurikiyemo Album ye "Plenty Love" iriho indirimbo 12.
Mu bahanzi bamufashije ku rubyiniro, harimo n'itsinda rya Tuff Gang ritagaragayemo Bull Dogg wari witezwe na benshi.
Nyuma y'uko atagaragaye ku rubyiniro, havuzwe byinshi bijyanye n'uko uyu muraperi atitabiriye igitaramo cy'uyu muhanzi ahanini bitewe n'ibibazo bafitanye bishamikiye ku ndirimbo 'Rotate' bari barakoranye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na 3D TV, Bull Dogg yumvikanishije ko yarenze ibibazo yagiranye na The Ben kuko bimaze igihe kinini. Ariko kandi yumvikanishije ko The Ben atigeze amutumira, kandi yubaha amahitamo ya buri umwe.
Ati "Ibyo ngibyo ni ibintu bya kera byarangiye. Ubwo nyine ubushuti bwararangiye. Ikindi hano mu muziki aba ari ibintu by'inyungu cyane, urabyumva nyine hari igihe umuntu mushobora kubana ku bw'inyungu runaka, zarangira agakomeza."
Akomeza ati "Nta mfitanye na The Ben. Nta kibazo mfitanye n'umuntu uwo ari we wese. Umuntu akora ibintu mu buryo bwe. Byaba ikibazo ari uko hari ibyo yangombaga akaba yarabinyimye."
Mu butumwa
yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 3
Werurwe 2025, Bull Dogg yagaragaje ko atinangiye umutima, ashimangira ko nta
kibazo afitanye na The Ben. Ati "Nta kibazo mfitanye n'umugabo [Yirinze
kumuvuga mu izina] ariko njyewe 'wangu' (nshuti)."
Bull Dogg
yatangaje ko nta kibazo afitanye na The Ben ‘yirinze kumuvuga mu izina’ n’ubwo
imyaka ine ishize bakoranye indirimbo ikibitse mu kabati
The Ben yongeye
gusaba imbabazi, yumvikanisha ko Bull Dogg ataramubabarira, ariko kandi
yiteguye gukora buri kimwe cyatuma biyunga
The Ben yavuze ko ariwe wasabye Bull Dogg kudasohora iyi ndirimbo bitewe n’uko yitegura gusohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN UBWO YARI AGEZE MU RWANDA
TANGA IGITECYEREZO