Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2014 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM), umuryango w’abanyeshuri b’Abanglican biga muri za kaminuza (RASA) wateguye igiterane cyo gushima Imana gusengera umwaka wa mashuri mushya no guha ikaze abanyeshuri bashya.
Iki gikorwa kizabera munzu mbera byombi y’iri shuri cyatumiwemo abahanzi n’amakorali batandukanye barimo na korali siloam kuva muri EAR diyosezi ya Butare n’amakorali yo muri iyi kaminuza.
Nk’uko bisanzwe hirya no hino muri za kaminuza hagenda hategurwa ibiterane bigamije ivugabutumwa ariko muntangiriro z’umwaka w’amashuri hagategurwa ibiterane bidasanzwe bigamije gushima Imana gusengera umwaka mushya wa mashuri baba batangiye no kwakira abanyeshuri bashya muri izi kaminuza ari nacyo gikorwa RASA nk’umuryango w’abanyeshuri b’Abangilikani biga muri za kaminuza wateguye.
Intego y’iki gikorwa tuyisanga muri Yesaya 35:3-4”Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti,”Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhora, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”
Nyirarukundo Gisele, umwe mubari gutegura iki gikorwa yadutangarije ko imyiteguro igeze kure kandi biringiye Imana yo mu ijuru ko izabana nabo kandi iki giterane kikazagenda neza uko bagiteguye.
Yagize ati,”Twariteguye neza kandi turanakomeje kuko imyiteguro tuyigeze kure, tuzabana na korali Siloamu kuva kuri EAR diyosezi ya Butare ndetse n’amakorali yo muri RASA Busogo. Dufite umugisha wo kubana na Siloam rero nka korali y’urubyiruka kandi ifite amavuta.”
Korali Siloam ni imwe mumakorali yo mu itorero Anglica akunzwe kwigaragaza kubw’indirimbo zayo zinyura benshi doreko initegura gushyira ahagaragara album yayo ya kabiri y’amashusho vuba ahangaha.
Ubuyobozi bwa RASA Busogo bukaba burarikira buri wese yaba abari kure by’umwihariko abari muri iyi kaminuza kuza kwifatanya nabo muri iki giterane bagashima Imana kubyo yabakoreye, bayiragiza n’amasomo binjiyemo arinako baha ikaze abanyeshuri bashya baje muri iyi kaminuza.
Dushimirimana Onesphore
TANGA IGITECYEREZO