Umuhanzi Mani Martin yongeye kwereka abo mu gace avukamo ko abazirikana, aboneraho n’umwanya wo gukumbuza abanyarwanda bimwe mu byagiye biranga umuco nyarwanda wo mu bihe byo hambere, ibi byose akaba yabicishije mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Akagezi ka Mushoroza”.
Iyi ndirimbo ya Mani Martin ivugamo agace k’iwabo mu Ntara y’Uburengerazuba ahahoze hitwa i Cyangugu, ikaba inibanda ku kagezi ko mu gace yari atuyemo ikanagaruka ku byahakorerwaga mu gihe cy’ubuto bwe, akaba ari naho ahera agaruka ku buzima n’umuco w’abanyarwanda bo ha mbere iterambere n’ikorabuhanga ritaraza.
Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Mani Martin
Mu byo avugamo, Mani Martin agaragaza uko byari byifashe iterambere rya Internet na Telefone zitaraza, agasobanura uko ubutumwa bwatangwaga ndetse akanagenda yibanda kuri bimwe mu bikorwa byaranze ubuto bwe.
Video y'iyi ndirimbo igaragaramo udushya dutandukanye
Ku bijyanye n’ibigaragara mu mashusho, hagaragaramo ubuzima bw’abantu batandukanye mu bice byo mu byaro, umuco wo hambere ugenda ugaragaza ibisigisisigi mu byaro n’ibindi bigaragara nk’ibidasanzwe ariko ahanini bidakunda kugaragara mu bice by’umujyi n’ahandi hageze iterambere cyane.
REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO "AKAGEZI KA MUSHOROZA"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO