Umuhanzi Humble; umwe mu basore batatu bagize Urban Boys, atewe ishema n’umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka ndetse yamaze no kumwita izina rye, akaba yaramubyaranye n’umukobwa bamaze igihe bakundana kandi n’ubu umubano wabo ukaba ukifashe neza, bakomeje bombi kwishimira imfura yabo.
Humble ubusanzwe witwa Manzi James, hashize ibyumweru bitatu abaye umubyeyi kuko yabyaye umwana w’umuhungu tariki 25 Nzeri 2014 ndetse ubu yamaze no kumwita Manzi Giann, kuba yaramwise izina rye bikaba biri muri byinshi byerekana ko amukunda kandi atewe ishema n’iyi mfura ye.
Humble amaze ibyumweru bitatu abaye se w'umwana w'umuhungu
Nk’uko Humble yabitangarije Inyarwanda.com, umukobwa babyaranye uyu mwana yitwa Umurerwa Aimée kandi bamaranye igihe bakundana, nk’uko abyemeza akaba adakunze kujarajara mu bakobwa benshi ariko n’uyu bakundana akaba atarakunze ko amakuru y’urukundo rwabo yajya hanze cyane, gusa bakaba bakundana kandi n’ubu bikaba bigikomeje kuko bafitanye umwana bombi bishimira kandi bakunda by’agahebuzo.
Humble amaze igihe akundana n'umukobwa babyaranye
Humble kandi yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mwana we yifuza ko nawe yazaba umuhanzi agakunda umuziki nka se, ibi bikaba byaratumye ashaka kumwita izina rya kimwe mu bicurangisho bya muzika nka Piano, Guitar n’ibindi bitandukanye ariko asanga akwiye kumureka akazihitiramo ibizamunyura, gusa ibyo bikaba bitazabuza Humble gukora ibishoboka byose ngo ku myaka ibiri uyu muhungu azabe yatangiye kwiga gucuranga Piano.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO