Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 nzeli 2014,perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye igitaramo gikomeye ngarukamwaka kizwi ku izina rya Global Citizen Festival cyabereye ahitwa Central Park mu mujyi wa New York.
Muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 60,Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje kuri iyo mbaga yavuze ko byinshi u Rwanda rwagezeho bitabaye ku bw’impanuka ahubwo ko u Rwanda rwahisemo guha imbaraga abaturage.Perezida Paul Kagame yagize ati:”Mu Rwanda abantu barenga miliyoni imwe bivanye mu bukene.Impfu z’abana zaragabanutse mu buryo bwihuse butigeze bubaho mu mateka.Malariya yahoze ariyo ya mbere yica abantu benshi kurusha ibindi bintu byose mu gihugu ariko ubu impfu zagabanutseho hafi 70%.Ibyo byose ntabwo byagezweho kubw’impanuka ahubwo u Rwanda rwahisemo guha imbaraga abaturage n’inzego.”
Perezida Kagame yaganirije imbaga yari yitabiriye iki gitaramo
Ku rubuga rwa Central Park hari hateraniye imbaga y'abantu barenga ibihumbi 60
Benshi baboneyeho umwanya wo kuganira na Perezida Paul Kagame
Abantu benshi bishimira uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kurwanya ubukene
Abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye iki gitaramo
Benshi mu rubyiruko bamufata nk'icyitegererezo
Urubyiruko rutandukanye rushishikazwa no kumva impanuro za perezida Paul Kagame
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye
Ku rubuga rwa Central Park mu mujyi wa New York hari hakubise huzuye
Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Ban Ki Moon ashimira perezida Paul Kagame ku ruhare rwe mu miyoborere myiza no gushyira imbaraga mu baturage
Abantu benshi bishimiye kubana na Perezida Paul Kagame muri iki gitaramo
Global Citizen Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa n'umuryango wa Global Citizen Poverty Project ufite intego yo kurandura ubukene bukabije bitarengeje mu mwaka w'2030.
Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo gususurutswa n'ibyamamare bikomeye muri muzika nka Jay Z ,Beyonce,ndetse n'abandi.
Reba uko umuhanzikazi Beyonce n'umugabo we Jay-Z basusurukije abitabiriye iri serukiramuco
Robert Musafiri
Photos:Flickr/Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO