Nk’uko byari biteganyijwe,mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku isi,icyamamare mpuzamahanga muri muzika Akon n’abahanzi bari bafatanyije,kuri iki cyumweru bataramiye abatuye umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu gitaramo cyiswe”Peace One Day Concert”.
Muri iki gitaramo,cyatangiye ahagana ku isaha ya saa saba z’amanywa kikarangira ku isaha ya saa kumi zirenga,Akon afatanyije n’abahanzi batandukanye bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abantu bari benshi bifuza kureba icyamamare Akon
Imbaga y'abaturage yari yitabiriye iki gitaramo
Akon yaririmbye indirimbo ze zose zakunzwe
Akon i Goma yashimishije abantu benshi
Abaturage b'i Goma bishimye bidasubirwaho
Akon n'uyu mucuranzi we bashimishije abantu benshi
Umunyarwenya Mzee Mbukuli nawe yashimishije abantu benshi muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 40
Abateguye iki gitaramo bishimiye uburyo cyagenze ndetse banizera ko ubutumwa bwagitangiwemo buzagira akamaro mu kugarura amahoro muri aka karere
Akon yabwiye abatuye umujyi wa Goma ko abanyafurika bagomba gukunda amahoro
Byageze aho Akon bamushyira mu kintu kiri butume agendera hejuru y'abantu
Abantu bagendaga bamuhererekanya hejuru yabo
Akon agendera hejuru y'abafana be mu mujyi wa Goma
Akon yishimanye bidasanzwe n'abatuye umujyi wa Goma
Akon yaririmbye mu buryo bwa Semi-Live(hakoreshejwe ibikoresho by'umuziki ndetse na mudasobwa)
Ku kibuga cy'indege cya Goma,ahaberaga iki gitaramo,umutekano wari wakajijwe
Umukinnyi wa filime Jude Law nawe yatanze ubutumwa bw'amahoro
Mbere y'uko yerekeza mu mujyi wa Goma,Akon yabanje kunyura i Kigali aho yaruhukiye akanya gato
Reba hano amashusho agaragaza urugendo rw'akanya gato Akon yagiriye mu Rwanda
Twababwira ko muri iki gitaramo,umuhanzi Akon yafatanyije n'abandi bahanzi batandukanye nka Lexxus Legal,Dety Darba,Sango'a,ndetse n'umunyarwenya Mzee Mbukuli.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO