Umuhanzi Samora Machel Sharangabo bakunze kwita SMS wamenyekanye cyane muri Police Jazz Band nyuma yo gusezerana n’umukunzi we mu mategeko, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nzeri,2014 arashyingiranwa n’umukunzi we Turahiriwe Pelan
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane kandi mu ndirimbo nka Asante yatangiye muzika mu mwaka wa 2005, awutangirira muri Tanzaniya ari naho yavukiye, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije ko anejejwe cyane no kuba ku nshingano 2 yari asanganwe hagiye kwiyongeraho iy’urugo ndetse akanahamya ko bizanamufasha kurushaho kuzishyira mu bikorwa nk’uko bikwiriye.
Samora amaze gusezerana n'umukunzi we Pelan Turahiriwe imbere y'amategeko
Kugeza kuri uyu munsi SMS amaze gushyira hanze indirimbo 18 z’amajwi muri zo izifite amashusho ni 12 harimo izo yafatanyije n’abahanzi benshi batandukanye nka Juuma Nature wo mu gihugu cya Tanzaniya wari yitwa “ Mtoto Idi”, uyu muhanzi akaba ari umwe mubo batangiranye mu itsinda TMK Wanaume ryo muri Tanzaniya.
Muri 2006, amaze igihe gito cyane ageze mu Rwanda, SMS nibwo yinjiye mu itsinda Best Sound Band , itsinda yaririmbanagamo n’umugabo Lion Eye ndetse na Daddy Cassanova, aho bakoranye album yitwa One Million Voices hariho indirimbo Hatu mind uvivu(ntidushigigite ubunebwe)
SMS yamenyekanye cyane muri Police Jazz Band
Mu mwaka wa 2007,SMS yinjiye muri Police National ahita anatangira gukorana n’itsinda “Police Jazz” aho yaririmbiye indirimbo nka Asante, Kunamambo, Rwanda Songa mbele n’izindi nyinshi cyane bagiye bafatanya na Kama Jeshi Band yarimo Ssgt Robert Kabera na Sgt Otis aho baririmbaga indirimbo ahanini zitanga ubutumwa bw’umutekano w’igihugu n’izindi gahunda za leta.
Nyuma yaje gutangira gukorana n’abahanzi basanzwe harimo nka Jack B bakoranye indirimbo Mwirira ndetse na Ali G bakoranye indirimbo yitwa Umukunzi wo Hambere.
Ku bijyanye no kuba agiye gushinga urugo inshingano zikiyongera bityo hakaba zimwe zibangamira izindi SMS aragira ati “ Hoya ntago bizambuza kuzuza inshingano zanjye zose nk’uko bisanzwe. Nk’uko imbaraga zanjye zagaragaraga mu kazi nsanzwe nkora kandi zikanagaragara nk’umuhanzi niko bigomba no kugenda, imbaraga zanjye mu rugo ntizizatuma hagira igihinduka haba mu kazi cyangwa no mu buhanzi bwanjye.”
Nta bwoba bwo kurushinga afite ahubwo yizeye ko bizamufasha kubahiriza inshingano neza
Ububwe bwa SMS, buzaba kuri uyu wa 20 Nzeri,2014. Gusaba no gukwa bizabera i Kanombe mu kigo cya gisirikare, gusezerana imbere y’Imana ni muri EAR Kanombe iri hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe naho kwiyakira bikazakorerwa muri Mulindi Japan One Love
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO