RFL
Kigali

Yariye umutima, ubwonko n'ibihaha by'uwari umukunzi we

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2014 11:32
7


Joseph Oberhansley wo mu mujyi wa Jeffersonville muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe umukunzi we arangije arya bimwe mu bice by’umubiri birimo umutima, ubwonko n’ibihaha



Nk’uko polisi yo muri aka gace ibitangaza, yahamagawe mu rugo rwa Tammy Jo Blanton avuga ko uwahoze ari umukunzi we ashaka kuhaza kandi nk’uko byumvikanaga yari amuteye ubwoba cyane.  Nyuma y’ibi polisi yavuganye n’uyu musore maze imubuza kuhunjira yewe no kuhegera maze nawe arabumvira aragenda.

Nyuma y’amasaha make ibyo bibaye, umwe mu baturanyi b’uyu mukobwa niwe wahamagaye 911(numero ya polisi) nyuma yo gukomanga igihe kirekire iwe ariko akabura umukingurira maze akagira amakenga.

Nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza, Polisi ihageze yasanze umurambo w’uyu mukobwa mu bwogero(douche) ava amaraso menshi cyane dore ko uwamwishe yari yamubaze cyane. Polisi yahise ishakisha uyu musore maze abatangariza ko nyuma yo kumubuza kwegera inzu y’uwo mukobwa hashize akanya akagaruka amutunguye akamwica.

Nyuma yo kwemera ko yamwishe kandi yavuze ko bimwe mu bice by’umubiri we nk’umutima, ubwonko n’ibihaha yabitetse akabyirira. Ibi byatumye ajyanwa mu rukiko ashinjwa icyaha cyo kwica yabigambiriye, iyicarubozo ndetse no kwinjira mu rugo rw’abandi atabyemerewe.

Joseph Oberhansley ageze imbere y’umucamanza ibyo yari yemereye polisi byose yabihakanye ndetse anavuga ko atari umunyamerika ko n’uwo Joseph Oberhansley bamubwira atamuzi ko we yitwa Zeus Brown anahamya ko atazi imyaka y’amavuko afite.

Gusa polisi yo ikavuga ko ibi ari ibyo yigira kuko atari ubwa mbere afashwe dore ko yafunzwe inshuro zitabarika azira kwica abantu atabigambiriye. Gusa kuri iyi nshuro ntibimworohera kuko ibimenyetso byose biramuhama.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PATRICK9 years ago
    NAWE NIBAMWICE KUKO UWO SI UMUNTU
  • 9 years ago
    mbega ubunyamaswa weeeeeee
  • 9 years ago
    aaha !!!!!! mbegubunyamaswa !!!!!!!!nibamwicenawe. nukuri arareba nkumwicyani. igihugu kidakubita ibwa cyorora imisega.
  • belyse9 years ago
    ibaze kweri isi yararajyiye kbs.
  • egide9 years ago
    imana izamuhana
  • 9 years ago
    imana izamuhana
  • gizzo winny clare9 years ago
    iyisi niyo gusengerwa 2





Inyarwanda BACKGROUND