Mu banyeshuri baziga Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2014/2015 Leta izaguriza abanyeshuri bari mu byiciro bine by’Ubudehe, kuva ku cya mbere kugeza ku cya 4 bakaba bazishyurirwa ikiguzi cyose cy’amafaranga y’ishuri (100% ) mu gihe ubusanzwe iyi nguzanyo yatangwaga gusa ku banyeshuri bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2.
Nk’uko byemejwe mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri 2014, ibi byiciro by’ubudehe byarongerewe biva kuri bibiri bigera kuri bine ariko si ibyo by’Ubudehe gusa bizashingirwaho ahubwo ibijyanye n’amanota ndetse n’uburyo ibyo umunyeshuri yiga bikenewe ku isoko ry’umurimo nabyo bizagenderwaho.
Prof Silas Rwakabamba; Minisitiri w'uburezi mu Rwanda
Muri abo banyeshuri bari mu byiciro kuva mu cya mbere kugeza mu cya kane by’Ubudehe, hazajya harebwa amanota umunyeshuri runaka yagize mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, bivuga ko umunyeshuri ashobora kuba ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe ariko ntabone iyo nguzanyo, kuko n’ubwo yaba afite amanota amwemerera kujya muri Kaminuza ashobora kuba adafite ayashyingiweho hatangwa inguzayo.
Ku bijyanye no kureba uburyo ibyo umunyeshuri yiga bikenewe ku isoko ry’umurimo, nabyo nka kimwe mu bizashingirwaho hazibandwa ku banyeshuri biga amasomo ajyanye n’Ubumenyeni n’Ikoranabuhanga, amasomo ajyanye n”ubumenyingiro, ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ajyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, n’ajyanye n’ubuvuzi bw’abantu ndetse n’ubumenyi bw’ubuzima.
Hashingiwe kuri ibyo byose, abanyeshuri bose bari basabye inguzanyo bari hafi 11.000 ariko abemerewe ni abanyeshuri 5841, naho abandi 5117 bo bakaba batarayemerewe, bivuga ko baziyishyurira. Ubusanzwe mbere iyi nyuzanyo y’ikiguzi cyose cy’amafaranga y’ishuri yatangwaga ku banyeshuri bari mu cyiciro cya 1 n’icya kabiri naho abo mu cya 3 n’icya 4 bakemererwa 50 % by’ikiguzi cy’amafaranga y’ishuri.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO