Nyuma y’uko bamwe mu bagize umuryango w’Abasilamu mu Rwanda banditse itangazo ry’integuza rigenewe Mfuti w’u Rwanda aho yamenyeshwaga ko niba atagize ibyo ahindura bitarenze mu minsi 21 bazafata ibindi byemezo, Polisi y’u Rwanda yabyamaganye ndetse ishimangira ko ibi bihabanye n’amategeko.
Nyuma y’inyandiko n’amabaruwa bitandukanye bagiye bandika, abamenyi b’idini ya Islam bari bahaye integuza y’iminsi 21 Umuyobozi w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda AMUR/RMC (Mufti w’u Rwanda) Sheikh Kayitare Ibrahim. Mu byemezo bafashe harimo aho bagiraga bati: “Inama rusange y’Ihurioro ry’Abasheikh mu Rwanda, isabye ko ibyo yemeje bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze kuwa 28 Nzeri 2014, niba ibyo bidakozwe, Ihuriro ry’Abasheikh rizafata ibyemezo bikwiye kandi bibereye Idini ya Islam mu Rwanda.
Polisi y’igihugu ishingiye ku itangazo rikubimyemo ibyemezo n’integuza ryasomwe na bamwe mu bagize umuryango w’abayisilamu mu musigiti wa Nyarugenge tariki 12/09/2014, rigatangazwa ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru, irihaniza ababikoze kandi ikabamenyesha ko kizira kwandika no gutangaza mu ruhame amagambo ahamagarira abantu mu bikorwa bishobora guteza imvururu bitwaje amadini cyangwa amashyirahamwe barimo.
Polisi y’igihugu irihanangiriza kandi ibitangazamakuru bicishaho bene ayo matangazo ibibutsa ko abatanga ayo matangazo n’abayacishaho bazahabwa ibihano biteganywa n’amategeko y’ u Rwanda. Irakangurira kandi abanyamadini n’abagize amashyirahamwe gushaka ibisubizo by’amakimbirane binyujijwe mu nzira ziteganywa n’amategeko abagenga, byaba ngombwa bakitabaza inzego zishinzwe kubunga harimo n’inzego za Leta, byananirana bakiyambaza inkiko nk’uko amategeko abiteganya.
Nk’uko bigaragara mu byatangajwe na ACP Damas Gatare; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Polisi y’igihugu, ibi byose bikubiye mu itangazo bashyize ahagaragara bigamije gushimangira umuco wo kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abaturarwanda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO