Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeri 2014 nibwo byari biteganyijwe ko abahanzi Jay Polly, Urban Boys na Dream Boys bazerekeza ku mugabane w’u Burayi, Jay Polly akaba yiteguye bidasanzwe kujya kwerekana uwo ari we nyuma yo kwegukana Guma Guma naho Dream Boys bo gusubira i Burayi bishobora kuzabagora.
Aba bahanzi Jay Polly, Dream Boys na Urban Boys byari bimaze iminsi bizwi ko bazataramira mu Bubiligi kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2014, ibyishimo bikaba ari byose kuri Jay Polly nyuma yo kwegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star ndetse akanemeza ko azurira indege n’ishyaka rikomeye ryo kujya kwerekana ibyo basanzwe bamwumvaho cyangwa bamubonaho mu ndirimbo ze akabibereka imbonankubone.
Jay Polly yiteguye kurira indege n'ibyishimo byinshi nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star
Uretse Jay Polly witeguye warangije kubona ibyangombwa byose ndetse na tike izamuhagurutsa i Kigali kuwa kane yerekeza mu Bubiligi, abasore batatu bagize Urban Boys nabo bariteguye ndetse ibyangombwa byabo byose barangije kubibona, naho ku ruhande rwa Dream Boys biracyari ikibazo, uretse kuba bashobora kutazajya i Burayi hamwe n’abandi, bishobora no kuzababera ingorabahizi kongera kubona ibyangombwa bibajyana hanze y’igihugu bitewe n’amakosa bivugwa ko bakoze.
Urban Boys nabo bamaze kubona ibyangombwa byose bibemerera kurira indege kuwa kane
Ubwo Platini na TMC bagize Dream Boys baheruka ku mugabane w’u Burayi mu mpera z’umwaka ushize, bari bagiye bafite ibyangombwa bibemerera kugaruka mu minsi micye ndetse bari bafite n’ibitaramo bagombaga kwitabira mu Rwanda mu mpera z’uwo mwaka ariko umwaka warangiye batagarutse ndetse bamwe batangira kuvuga ko bashobora kuba bagiye guherayo, nyuma baza kugaruka tariki 3 Mutarama uyu mwaka, bivuga ko barengeje cyane igihe bagombaga kugarukira cyari ku byangombwa bari bahawe bajya kugenda.
Dream Boys bashobora kugorwa n'ingaruka zo kuba baragiye i Burayi bakarenza igihe bahawe
Nk’uko inyarwanda.com yabihamirijwe na Andre Gromiko uri mu itsinda ryateguye urugendo aba bahanzi bagomba kugiririra mu Bubiligi, Dream Boys nibo bonyine batarabona ibyangombwa bitewe n’ayo makosa bakoze yo kugenda bakarenza cyane igihe bagombaga kugarukira, kugeza ubu amahirwe yo kujya i Burayi akaba yayoyotse ndetse bishobora no kuzabagora cyane kongera kubona Visa yo kujya hanze y’u Rwanda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO