Nyuma y’uko Tom Close n’umufasha we Tricia bibarutse umwana wabo w’imfura, uyu muhanzi arateganya ko yazahimbira umukobwa we indirimbo izajya kuri album ye nshya yenda kujya hanze mu mpera z’uyu mwaka, ibi akaba yabikora nyuma y’uko na mama w’uyu mwana yamuhimbiye indirimbo bagiye kwambikana impeta.
Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close, we n’umufasha we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura yabo ku itariki ya 16 Kanama 2014 ndetse uyu mwana bakaba baramaze kumwita Ella
Ella; umukobwa w'imfura ya Tom Close na Tricia
Tom Close n'umukobwa we
Nyuma y’uko Tom Close yibarutse iyi mfura ye, nk’uko yabitangaje mu kiganiro na Inyarwanda.com, ngo ubu arimo gutekereza uburyo album ye nshya azashyira ahagaragara ku itariki ya 6 Ukuboza 2014 yazaba iriho indirimbo azaririmbira umwana we, gusa ngo n’iyo bitakunda ko mu nzirimbo 10 zizaba zigize iyi album habonekamo iyi ndirimbo azahimbira umwana we, ntibyamubuza kuyongeraho nk’inyongezo (Bonus track).
Niyonshuti Ange Tricia; umufasha wa Tom Close nawe yaririmbiwe indirimbo n'umugabo we
Tom Close ukunda kugaragaza cyane ko aterwa ishema n’umuryango we, si ubwa mbere yaba akoze nk’ibi kuko umubyeyi w’imfura ye nawe yamuhimbiye indirimbo yitwa “Byararangiye” ndetse akanayimuririmbira mu ruhame ku munsi w’ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, ndetse Tom Close akaba anahamya ko buri gihe Tricia amubera isoko y’inganzo (inspiration) kuko nyinshi mu ndirimbo ze n’iyo Atari we aririmba atabura igice ashyiramo kimugenewe.
Reba amashusho y'indirimbo 'Byararangiye' ikubiyemo amashusho y'ubukwe bwabo
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO