Umuraperi Rukundo Elia uzwi cyane nka Green P aratangaza ko mu gihe agihumeka atazateshuka ku mugambi we wo guteza imbere injyana ya Hip hop kuko ahamanya neza n’umutima we ko hari abakunzi benshi b’iyi njyana kandi bamwubahira akazi akora.
Ibi uyu muraperi ukomeje kugaragaza kwihebera injyana ya Hip hop, yabitangarije inyarwanda.com, nyuma yo kutugezaho amashusho y’indirimbo ye yise ‘ Ikinege cya hip hop’ yatunganyijwe na producer Fayzo muri Touch record ari naho Green P asanzwe abarizwa, mu gihe amajwi yayo yari yatunganyijwe na Trackslayer muri Infinity record, aho mu magambo agize iyi ndirimbo naho ahanini uyu muraperi aba ashimangira ko ariwe usigaye kuri gakondo ya hip hop kandi azakomeza kuyirwanira ishyaka.
Green P
Green P avuga ko akomeje umugambi we wo gushimisha abakunzi b’injyana ya Hip Hop abaha hip hop nyayo yirengagije ko benshi mu baraperi batangiranye urugendo bayobotse izindi njyana we akubira hamwe akazita ‘Inzambe’.
Ati “ Akazi karakomeje, Ni ugukomeza guteza imbere Hip hop, n’ubwo benshi bayobotse inzambe(izindi njyana) ntabwo byatuma hip hop ibura.”
Akomeza agira ati “ Gutanga Entertainement niko kazi kacu tuba tugomba kubikora, ikindi kandi hip hop niwo mwihariko wacu, umuntu wese ukunda hip hop ni ikinege cya hip hop.”
Reba amashusho y'indirimbo 'Ikinege cya hip hop'
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo,Green P ararikira abakunzi be amashusho y’indirimbo ‘Zunguza’ nayo yarangiye ndetse akaba ateganya no kurangiza amashusho ya ‘Garuka iwacu’.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO