Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo muri Hoteli Serena ya Kigali habaye igitaramo cy’abahanzi batandukanye bari bayobowe na Dr Jose Chameleone, igitaramo cyabayemo gutungurana gukomeye ugereranyije n’uko byari byitezwe mbere y’uko kiba, imigendekere yacyo ikaba itari yitezwe n’abari bacyitabiriye.
Igitaramo byari biteganyije ko kigomba kuba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, cyatangiye mu masaha ya saa moya zirengaho iminota micye, abantu bari bahari kigitangira bakaba batari benshi nk’uko byari byitezwe. Hatangiye umunyarwenya w’umunyarwanda uzwi nka Amasaderi w’Abakonsomateri, mu dukuru twinshi dusekeje akaba yashimishije abantu cyane. Nyuma ye haje kuza umuhanzikazi w’umunyarwanda Jody, uyu akaba yashimishije abantu cyane ko asanzwe afite indirimbo nziza kandi n’imiririmbire ye ikaba ikundwa na bose.
Tidjara Kabendera niwe wari uyoboye igitaramo nka MC
Umunyarwenya uzwi nka Ambassador w'abakonsomateri mu Rwanda yashimishije abantu cyane
Jody Phibi ni nawe muhanzikazi w'umunyarwanda wabashije kuririmba muri iki gitaramo
Gusa byahereye kuri uyu muhanzi bitungura abari bitabiriye igitaramo, kuko ku rubyiniro uretse we n’umu DJ nta rindi tsinda ry’abanyamuzika bari bahari, bivuga ko icyitwa umuziki w’umwimerere wa Live abantu bari biteze batangiye kubona ko bakwiye kukibagirwa, ariko abandi batekereza ko Chameleone we naza kuza aza kuririmba mu buryo bw’umwimerere bwa LIVE.
Hari intebe zari zibereye aho ntabantu bazicayeho
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Igitaramo kitabiriwe n'abantu batandukanye
Nyuma ya Jody haje abanyarwenya bazwi nka “Amarula Family” baturutse muri Uganda, aba kimwe n’abandi ba “Kings of Comedy” nabo bo muri Uganda bakaba basekeje abari bitabiriye igitaramo, hasigara hategerejwe Jose Chameleone ndetse n’umuhanzikazi Amani wo muri Kenya.
Amarula Family, ni itsinda ry'abanyarwenya bo muri Uganda naryo ryasururukije abantu
Aha abantu bari bakurikiye abanyarwenya mu dukino dusekeje bakoraga imbere yabo
MC Tidjara Kabendera yaje guhindura imyenda mbere y'uko abahanzi Amani na Chameleone bagera ku rubyiniro, akigera imbere y'abafana bahita bamubwira ko yambaye neza cyane
Abanyarwenya bari mu bashimishije cyane abari bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzikazi Amani yaje kugera ku rubyiniro aririmbira abari bitabiriye igitaramo, uyu nawe akaba yagarutse mu muzika wa “Playback” aho hakoreshwaga indirimbo ze ziri muri mudasobwa, uyu nawe bahita babona ko ibyo kuririmba Live bitagishobotse cyane ko nta n’itsinda ry’abandi banyamuzika bari kubimufashamo ryari rihari.
Umuhanzikazi Amani wo muri Kenya ni ubwa mbere yari ageze imbere y'abafana bo mu Rwanda
Nyuma ya Amani, Jose Chameleone wari utegerejwe kurusha abandi bose yaje kugera ku rubyiniro maze agaragarizwa n’abakunzi be urukundo rwinshi, barahaguruka bamufasha kuririmba no kubyina nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zikundwa ariko aha naho nta muzika w’umwimerere wa Live yigeze akoresha, ibi bikaba byatunguye abantu benshi kuko bisa nk’ibyari bimaze kumenyerwa mu Rwanda ko ari bwo bwoko bw’umuziki bugenda buhabwa intebe. Uyu muhanzi ariko yaje kuva ku rubyiniro mu buryo nabwo butashimwe n’abafana, akaba yagiye atanabasezeye avuga ko ikibazo cy’indangururamajwi n’ibindi byuma by’amajwi bimutengushye (Sound).
Dr Jose Chameleone aririmba muri Hoteli Serena ya Kigali
Nyuma y’igitaramo cyari kiyoboye na MC Tidjara Kabendera , abantu babashije kuganira na Inyarwanda.com batangaje ko batishimiye uburyo hatakoreshejwe umuziki wa “Live”, naho ku bijyanye no kuba igitaramo cyititabiriwe byo benshi bemeza ko amafaranga yari menshi kandi aho amatariki ageze abakozi baba batarahembwa, dore ko kwinjira byari amafaranga y’u Rwanda 15.000 mu myanya y’icyubahiro n’ 10.000 ahasanzwe. Indi mpamvu kandi bavuga ko hari abagiye bareka kuza mu gitaramo nyuma yo kumenya ko nta muziki wa Live uribuze gukoreshwa.
Ubwo Chameleone yaririmbaga, abafana bahagurutse bamwereka ko bamwishimiye cyane
Abafana batandukanye bishimiye Chameleone ariko ntibabonye umuziki wa Live wari witezwe
Manirakiza Théogène
Photos: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO