Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Pascal ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Umugenzi”. Ba Pascal bakunze kurangwa n’ubuhanga, ubwenge, kwigenga, gufata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi bahorana inyota yo kumeya.
Aline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umunyacyubahiro”. Ba Aline bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bagira umwete, bagira amatsiko cyane, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo
Yvan ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’igi celte rikaba risobanura “igiti cyo mu bwoko bwa if”. No mu kinya Irlande rigasobanura “uwavutse neza” cyangwa se “umurwanyi ukiri muto” Ba Yvan bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, bakora ibintu byose nta kavuyo, bubahiriza inshingano, baraganza cyane kandi barategeka.
Jeannette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jeannette bakunze kurangwa no kwiyubaha no kwitonda, ntibajya bacika intege, ni abizerwa, bakunze kwiha intego no gukoresha imbaraga zabo zose ngo zigerweho kandi bubahiriza inshingano.
Sylvain ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanuye “Ishyamba”. Ba Sylvain bakunze kurangwa no gukunda gukora, bazi gutanga amakuru no kuganira n’abandi, bagira umutima woroshye, bakunze kugira instinzi kandi bagaragaza amarangamutima yabo.
Nelson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umuhungu wa Neal”. Ba Nelson bakunze kurangwa n’ubuhanga, bahorana inyota yo kumenya, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi barigenga.
Vanessa ni izina ry’abakobwa rikomoka k’ururimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikinyugunyugu”. Ba Vanessa bakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu ku murongo nta kavuyo, kumenya icyo batekereza biroroshye kandi hagira impuhwe.
Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita bakunze kurangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose ku ruhande rwiza birengagije ingaruka mbi bishobora guteza, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho mu buryo bworoshye.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
TANGA IGITECYEREZO