Urubyiruko rusengera mu itorero rya Zion Tample mu Rwanda rwateguye igiterane ngarukamwaka cya “Youth Arise” kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 6.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Rebirth of Nation” “Kuvuka bwa 2 kw’Ishyanga” tugenekereje mu kinyarwanda, kizaba kuri uyu wa 9 Kanama,2014 muri Kigali Serena Hotel kuva i Saa tatu z’amanywa .
Mu kiganiro twagiranye Chris Mwungura, umwe mu bagize uru rubyiruko yadutangarije ko iki giterane cy’urubyiruko ari igiterane kiba umunsi umwe mu cyumweru gitegurwa na Zion Tample ku isi yose cyitwa “Afrika Arise” cyangwa se “Afurika Haguruka” kiba kigamije guhagurutsa Afurika mu iterambere no mu bindi bice byose binyuze mu masengesho n’ivugabutumwa.
Youth Arise izaba igizwe n’amasengesho ndetse no kwiga ijambo ry’Imana bifashijwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Gregory uzaba aturutse muri USA ndetse n’abaririmbyi bahimbaza Imana batandukanye nka Asaph International n’abandi benshi.
Bwana Mwungura asoza akaba yatubwiye ko kwinjira ari ubuntu bityo ubyifuza wese yazahagera akiyumvira ubutumwa bw'Imana
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO