Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Kanama 2014 nibwo umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yabaye arekuwe by’agateganyo ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze, akaba akomeje gukurikiranwa nyuma y’impanuka yagizemo uruhare yabaye mu gitondo cyo ku itariki 31 Nyakanga 2014 mu mujyi wa Kigali (Rwandex).
Aya makuru yemejwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ari nabwo yari yashyikirijwe mu minsi ishize na Polisi y’u Rwanda yari yamutaye muri yombi impanuka ikimara kuba, ndetse hanasobanurwa ibyo akurikiranweho n’ibihano ashobora kuzahanishwa naramuka ahamwe n’ibyo byaha.
Ubu umuhanzi Riderman ari mu rugo aho agiye gukurikiranwa ari hanze
Alain Mukuralinda; umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu magambo yatangarije inyarwanda.com yagize ati: “Yafunguwe ariko akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa biturutse ku buteshuke n’ubuteganye buke bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000)”.
Umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda Alain Mukuralinda
Nk’uko kandi umuvugizi w’ubushinjacyaha yakomeje abivuga, si ibi byonyine Riderman akurikiranyweho kuko no kuba yari atwaye ikinyabiziga atagira uruhushya rwo gutwara nabyo biri mu byo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, akaba ashobora kuzishyura ibyangijwe birimo imodoka ebyiri ndetse akavuza n’abantu bakomerekeye mu mpanuka. Aha Alain Mukuralinda mu magambo ye akaba yagize ati: “Akurikiranyweho kandi icyaha cyerekeranye n’uburyo bwo kugenda mu mihanda atwara ikinyabiziga nta ruhushya abifitiye, gihanishwa ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000) no kwishyura ibyangijwe”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO