Kimwe mu bintu bigenda bitera imbere cyane mu Rwanda, harimo n’imyidagaduro ijyanye n’urwenya no gusetsa aho bigenda biba kimwe mu bintu byitabirwa kandi bigashimisha cyane ababyitabira, ibi bikaba ari nabyo byagaragaye ubwo abanyarwenya bo mu Rwanda bafatanyaga n’abaturutse mu Burundi na Kenya.
Mu birori bizwi ku izina rya “Comedy Night Gala” byabereye mu busitani bwa Car Wash ku Kimihurura kuwa gatanu, abanyarwenya b’abanyarwanda bayobowe na Nkusi Arthur uzwi ku mazina menshi nka Rutura, Karokaro n’ayandi, bongeye gushimisha abantu cyane mu rwenya n’udukino dusetsa batambukije, bigaragara ko iki gice cy’imyidagaduro kirimo kugenda gitera imbere bihambaye.
REBA HANO URWENYA RW’ABANYARWANDA
Muri ibi birori ariko si abanyarwanda gusa bari barimo, kuko harimo n’abanyamahanga bakomeye mu gusetsa no gushimisha abantu, muri abo hakaba harimo n’uwari waturutse mu gihugu cya Kenya witwa Eric Omondi, uyu uretse kuba bisanzwe bizwi ko ari icyamamare, akaba yaranabigaragarije abari muri ibyo birori ko ibyo akora ari ibintu afitemo impano ikomeye.
REBA HANO ERIC OMONDI WO MURI KENYA ASETSA ABANTU
Uretse uyu waturutse muri Kenya, hari n’undi munyarwenya ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Kigingi nawe ufite impano mu gusetsa, uyu nawe mu rwenya ruri mu byiciro bitandukanye akaba yarashimishije abari bitabiriye ibi birori, kuburyo ubufatanye bw’aba banyarwenya bose bwatumye abari bitabiriye ibi birori bataha batifuza ko byarangira.
REBA HANO UKO UMURUNDI KIGINGI NAWE YASEKEJE ABANTU
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO