Ikipe ya APR FC iratangaza ko bitarenze uyu munsi iraba yarangije gusinyisha umutoza Ljubomir Petrović bakunze kwita Ljupko ukomoka mu gihugu cya Serbie ku mugabane w’ Uburayi wanaraye ageze hano mu Rwanda.
Mu 1991 ni bwo uyu mugabo yafashije ikipe ya Red star Belgrade yo mu gihugu cya Seribiya kwegukana igikombe cya UEFA Champions league gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi, iki akaba aricyo gikombe gihatse ibindi mu bikombe bihatanirwa n'amakipe ku mugabane w'uBurayi aho giheruka kwegukanwa na Real Madrid muri uyu mwaka wa 2014.
Nk’ uko tubikesha ruhagoyacu, Umuvugizi wa APR FC Gatete George yatangaje ko ari byo koko uyu Petrovic yageze i Kigali gusa byinshi ku masezerano ye bikazatangazwa nyuma ariko bikaba biteganyijwe ko azerekanwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, gusa akaba agomba gutangira akazi ke kuri uyu wa mbere.
Dr Ljubomir Petrovic yabonye izuba tariki 15 Gicurasi 1947 avukira Brusnica Velika, SR Bosnia , FPR Yugoslavia. Yashakanye na Snežana bakaba banafitanye abana 2 umuhungu witwa Srđan n’ umukobwa witwa Svetlana. Akaba afite ubunararibonye mu gutoza dore ko amaze imyaka isaga 32 ari umutoza wabigize umwuga.
Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović yaciye mu makipe atandukanye nka Osijek, Espanyol Barcelone, Spartak Subotica,Yugoslavia U18 ,Yugoslavia U21,Vojvodina,Rad, Red Star Belgrade,Peñarol,PAOK Athene, Shanghai Shenhua,Levski Sofia,Beijing Guoan n’ayandi.
Yanagiye atwara ibikombe bitandukanye harimo igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Yougoslavie yatwaye ari kumwe na Partak Subotica mu 1988, shampiyona ya Yougoslavie yatwaye ari kumwe na Vojvodana Novi Sad mu 1989 , Champions League y’iburayi, shampiyona ya Yougoslavie ndetse n’igikombe cy’igihugu yahaye Red Star Belgrade ndetse na shampiyona ya Bulgaria yahaye Levski Sofia mu 2001 hakiyongeraho FA yo mu bushinwa yatwaye ubwo yari kumwe na Beijing Guoan muri 2003.
Uyu mugabo yanakinnye umupira w'amaguru ndetse ni umwe mubagize ibigwi bikomeye iwabo
Uyu mugabo akaba azahabwa inshingano yo gutwara ibikombe bitandukanye harimo na CECAFA y’ amakipe izatangira ku itariki ya 8/8/ 2014 hano i Kigali aho ikipe ya APR FC iri kumwe n’ amakipe nka, KCCA yo muri Uganda, Flambeau de l’est y’ i Burundi, Telecom kuva muri Djibouti na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Ukurikije ubunararibonye bw’ uyu mutoza akaba yaba aje gutanga igisubizo ku iterambere ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda dore ko APR FC ari ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato kandi bakina mu makipe y’ igihugu mu byiciro bitandukanye.
Mukundabantu Alphonse
TANGA IGITECYEREZO