Kigali

Ubuhinzi bw'imboga za Dodo bwamuhesheje igihembo yahawe na Barack Obama

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/08/2014 16:06
1


Umurundikazi Fabiola Nizigiyimana yahawe igihembo n’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama kubera kwita ku gihingwa cy’imboga zizwi nka Dodo cyangwa Rengarenga.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Afrifame.bi cyandikirwa mu Burundi avuga ko iki gihembo uyu mubyeyi kuri ubu utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba akorayo ubuhinzi bw’imboga za Dodo yagihawe kuwa 2 w’iki cyumweru mu birori byabereye mu biro bya perezidansi y’iki gihugu (White House), aho yabaye indashyikirwa mu bantu 15 bari batowe akaba yaragishyikirijwe na perezida Barack Obama.

Fabiola

Fabiola yahawe igihembo gikomeye na Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ubuhinzi bwa Dodo

Aya makuru akomeza avuga ko, Fabiola umaze imyaka 7 muri iki gihugu, yahawe iki gihembo kubera ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita kuri iki gihingwa benshi bakunze gusuzugura, aho akigera muri iki gihugu yahise yigisha abantu bagera kuri 200 uburyo bahinga ndetse n’uburyo bita kuri izi mboga, nawe ubwe akaba yemera ko ntamwuga udakiza dore ko yatunguwe no guhabwa iki gihembo n’igihugu cy’igihangange nka Leta zunze ubumwe za Amerika.

Fabiola

Uretse kwigisha abantu uburyo bahinga imboga, kandi, Fabiola yagiye yifashishwa cyane muri resitora zinyuranye aho yagiye atanga amahugurwa y’uburyo bwo guteka izi mboga mu buryo bugezweho.

Umuririmbyi Gabiro niwe waririmbye ati: “Njye nizera ko mu gihe nkihumeka, sinzigera mpinduka mu myumvire! Igihe kizaza ibindi bizahita, isi yose izamenya ikindimo. Nawe byakubera!” Fabiola nawe ajya guhinga izi mboga, niwo mwuga ubuzima bwari bumwerekejemo, ntiyarazi ko hari igihe kizagera ibyo akora nk’akazi bikamuviramo ibindi bihembo. Ntamwuga udakiza!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Damascen1 year ago
    Thanks kbx.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND