Nzamukurikiza Mohamed uzwi cyane ku izina rya Jimmy, umwe mu basore bahoze mu itsinda ryahoze ribyina umuziki ugezweho rya Smart boys, kuri ubu yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise Listen to me.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini yamaze abyina, yafashe n’umwanzuro wo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi uririmba ariko akaba yarabanje kubikora byo kwishimisha gusa ubu akemeza ko yamaze kubifata nk’akazi, nyuma yahoo abantu batandukanye bamubwiye ko ashoboye.
Jimmy
Jimmy ati “ Nabanje kubyina cyane mu ma groupe atandukanye, cyane cyane muri Smart boys ariko nyuma naje kwinjira mu muziki mbanza kubikora nko kwishimisha gusa ubu ni akazi, ngomba kubyitaho, ni ugukora nkatera imbere.”
Reba amashusho y'indirimbo Listen to me ya Jimmy
Jimmy avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe na producer Rachid afatanije na Daddy ari nabo barimo bamufasha, ubu agiye kwita ku yindi mishinga itandukanye afite muri studio ndetse anakore amashusho yazo.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO