Nyuma y’uko inkuru y’umukobwa w’umunyarwandakazi Denise Gakire wagaragaye ari kumwe na Davido ubwo yari i Kigali igiye hanze, uyu mukobwa asobanura aho bahuriye n’uburyo babanye ari i Kigali.Ku ruhande rwa Davido, nyuma y’uko abonye aya makuru ku rubuga rwa Twitter, yahise ayanyomoza, aho yemeza ko ari ikinyoma gikomeye.
Mu magambo (agaragara mu kaziga k'umukara) niyo Davido yahise asubiza, tugenekereje mu Kinyarwanda, Davido yahise asubiza ati: “ni ikinyoma gikomeye, birasekeje!”
Gusa twagerageje kumubaza ukuri kuri ibi, dore ko bagaragaye bari kumwe ndetse n’amafoto abigaragaza akaba ahari ariko Davido ntiyabasha kudusubiza.
Iyi foto igaragaza Denise gakire ari kumwe na Davido, nk'uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye. KANDA HANO USOME INKURU Y'UBURYO DENISE YAHUYE NA DAVIDO
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru….
TANGA IGITECYEREZO