Kuba umuhanzikazi Teta Diana aririmba muri Gakondo Group, byamuhesheje amafana biganjemo abazungu bamuba hafi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, bakamuherekeza mu ntara zose ahaba habereye ibi bitaramo ndetse bagakora n’amanama yo kumufasha ari nako bagenda bamutoresha.
Iyo ugiye muri buri gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star, ubona itsinda ry’abafana biganjemo abazungu, bambaye imipira yanditseho izina ry’umuhanzikazi Diana Teta, bakaba ari abafana be b’inkoramutima bazwi ku izina ry’Indasigana, aba akaba yarabakuye muri Hotel des Mille Collines aho buri wa gatanu Teta, Masamba, Jules Sentore n’abandi bagize Gakondo Group bataramira. Aba bafana rero bakaba barakunze cyane ijwi rya Teta, biyemeza kumushyikira mu buryo bukomeye.
Aba bafana baherekeza Teta aho agiye hose mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star IV
NK’uko Teta yabitangarije inyarwanda.com, aba bafana be cyane cyane ab’abazungu dore ko ari nabo biganjemo, ngo ibyo bamukorera na we bijya bimurenga. Teta ati: “Ahantu hose nta soni bibatera, usanga bakora amanama y’ukuntu bazanshyigikira, bakagenda mu masoko, ku kazi kabo, mu nzira n’ahandi hose bafite ibyapa binyamamaza, bagasaba abafana kuntora kandi nabo barantora cyane. No muri Mille Collines usanga batoresha abantu baba barimo bose kuwa gatanu, barantora bakanantoresha mu buryo budasanzwe. Ni bo bishyize hamwe bakoresha imipira bambara ahabereye ibitaramo hose dore ko nta gitaramo na kimwe basiba, mbese baranshyigikira mu buryo bukomeye”.
Aha Teta yaririmbaga mu gitaramo cyabereye i Musanze kuri uyu wa gatandatu
N’ubwo Jules Sentore na we ari umwe mu bahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kandi akaba na we aba muri Gakondo Group, Teta avuga ko abafana be na we bamuzi kandi bamukunda ari by’umwihariko bakaba barakunze cyane ijwi rya Teta kuburyo bakora ibishoboka byose, bakitanga bikomeye ngo bakunde bafashe uyu muhanzikazi.
Aba bafana baramushyigikira mu buryo bukomeye, aha bari kumwe na we ndetse na Sentore
REBA HANO UKUNTU ABA BAFANA BASHYIGIKIYE TETA I MUHANGA
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO