Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yagaragaje ko yakunze cyane umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Ghana, ndetse kubera uyu mukinnyi yifuje nawe kuba yakwibera ku ruhande rw’iki gihugu mu mukino wahuzaga ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iyi kipe ya Ghana.
Ubwo habaga umukino w’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru wahuje Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, umuhanzikazi Rihanna warebaga uyu mukino we ntiyigeze agira icyo avuga ko mukino ubwawo ahubwo yivugiye ku mukinnyi Kevin Prince Boateng ukinira ikipe ya Ghana, akaba yerekanye ko yamukunze ndetse ko yifuza kuba yaba umunya Ghana kubera uyu musore.
Kevin Prince Boateng ni we Rihanna yabashije kugira icyo avugaho aho kuvuga ku mukino yarebaga
Kevin Boateng asanzwe akundana n'umukobwa witwa Melissa Satta
Rihanna ubwo yarebaga abakinnyi ba Ghana, ntiyazuyaje kwerekana ikimurimo kuko yahise ashyira ifoto ya Kevin Prince Boateng ku rubuga rwa twitter, hanyuma akandikaho n’amagambo yerekana ko yamukunze aho yagize ati: “Mbega umusore mwiza! Nifuje kuba naba ku ruhande rwa Ghana kubera uyunguyu”. Akimara kwandikaho aya magambo abantu benshi bakomeje kuvuga cyane kuri iyi photo ari nako bayisangiza abandi, dore ko yasangijwe kuri twitter n’abantu basaga 15.000 naho abasaga 16.000 bo berekanye ko bayikunze.
Rihanna asanzwe azwiho kubona abasore batandukanye yabakunda ntatinde kubigaragaza, bikaba byibazwa niba nyuma y’abasore batandukanye bagiye bavugwaho gukundana nawe nka Chris Brown, Drake n’abandi, uyu muhanzikazi yaba agiye kwikundanira n’umunyafurika Prince Kevin Boateng, dore ko hategerejwe icyo uyu musore azabivugaho nyuma yo kubona ibyo uyu mukobwa yamuvuzeho.
Rihanna se yaba agiye gukundana n'uyu musore w'umunyafurika?
Kevin Prince Boateng se yaba yakwemera kureka Melissa akikundanira n'icyamamare Rihanna?
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO