RURA
Kigali

Ubusinzi bwatumye Thierry Kasereka uvukana na Mutuyimana Mussa wa Police FC, akomerekera bikomeye mu mpanuka y'imodoka

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:4/06/2014 14:11
1


Mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 4 Kamena 2014, myugariro wa AS Vita Club Kasereka Thierry, akaba mukuru wa Mutuyimana Moussa Umukinnyi wa Police FC, yakoze impanuka y’imodoka, Polisi ihageze isangamo amavide (amacupa yashizemo inzoga) menshi.



Nk’uko Radio Okapi yahise ibitangaza, iyo mpanuka yabereye mu masangano (Rond-point) ya Kimpwanza, muri Komini ya Kasa-Vubu, aho uyu musore wari utwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Mazda 4X4, maze irenga umuhanda agonga, ku buryo haburaga gato ngo agonge ikibumbano cya Joseph Kasa-Vubu wahoze ari umukuru w’igihugu.

Kasereka

Kasereka Thierry yakinnye no mu makipe mawe yo mu Rwanda nka Kiyovu Sports

Nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibivuga, Polisi yageze ahabereye iyo mpanuka, isanga mu modoka ya Kasereka harimo amacupa yashizemo inzoga, amenshi akaba yari aya Likeri (liqueurs).

Kasereka Thierry yahise ajyanwa mu ivuriro ryigenga i Kinshasa (polyclinique de Kinshasa), aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

 Mutuyimana

Mutuyimana Mousa murumuna wa Kasereka Thierry ni n'umukinnyi w'Amavubi mu gihe mukuru we ari uwa Les Leopards

Uyu musore ntiyerekeje i Khartoum muri Soudan hamwe n’ikipe ye, aho irimo kwitegura umukino ugomba kuyihuza na Al Hilal d’ondurman muri ¼ cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, uteganyijwe kuwa 8 Kamena 2014.

Radio Okapi ivuga ko iyi kipe yahisemo gusiga Kasereka bitewe no gusiba imyitozo inshuro nyinshi zikurikirana.

Mutuyimana

Mutuyimana wa Police FC

Muri Mata uyu mwaka, Kasereka yari yakoze indi mpanuka, ubwo yagongaga umugore utwite, iyo mpanuka ituma amara iminsi mike mu munyururu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka10 years ago
    Nta gutwara wanyoye, ariko muri iyi nkuru mwagarutse kenshi kuri murumuna we Mousa mbona atari ngombwa, inkuru irareba Kasereka gusa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND