Nyuma y’iminsi micye igihugu cya Uganda gitangaje ko kigiye gufatira ibihano bikarishye abakobwa bose bambara imyenda migufi igaragaza imiterere yabo y’ibice by’ibanga, bamwe mu baturage b’iki gihugu barasaba ko ibi bihano byahera ku muhanzikazi Irene Ntale kubera ibyo yakoreye ku rubyiniro.
Uyu muhanzikazi wo muri Uganda uri mu bahanzi bashya barimo kwigaragaza cyane, mu mpera z’icyumweru gishize aherutse gutungurana ubwo yari mu kabari k’ahitwa Jinja maze ajya ku rubyiniro yambaye imyenda migufi yerekana utwenda twe tw’imbere, ibyo biba intandaro ya bamwe mu baturage ba Uganda gusaba ko nawe yahabwa ibihano bimaze iminsi bivugwa ko bizagenerwa abakobwa bose bazambara imyenda migufi cyane, dore ko we uretse no kuba migufi yerekanye utwenda yambariyeho imbere.
Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa “Lover Letter”, hari bamwe bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarakoze ibi mu rwego rwo kurushaho kuvugwa mu itangazamakuru no kumenyekana cyane, abandi ariko bakavuga ko ari ukwiyandarika bityo akaba nawe akwiye kubihanirwa nk’uko byemejwe ko umukobwa wo muri Uganda wese uzajya yambara ubusa cyangwa akambara utwenda tudahisha neza ubwambure bwe azajya ashyikirizwa inkiko akaburana nk’uko haburanwa ibindi byaha.
Uretse kandi kuba Irene Ntale avugwaho kwiyandarika yiyambika ubusa, mu minsi ishize nabwo yavuzweho amakuru y’uko ashobora kuba abanza gufata ibiyobyabwenge birimo n’urumogi mbere y’uko ajya ku rubyiniro, aya makuru akaba yarakunze no kugarukwaho n’abantu benshi muri Uganda biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Irene Ntale ni umwe mu bahanzikazi bari bageze mu bihe byiza bya muzika muri Uganda, dore ko no mu kwezi kwa Kamena 2014 biteganyijwe ko azurira indege akajya kuririmba mu gihugu cy’u Bwongereza aho azaba ri kumwe n’umunyarwenyakazi Anne Kansiime.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO