Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide hamwe n’itsinda rye rimubyinira rikanamucurangira, bakoze igitaramo mu gihugu cya Uganda cyatumye abatuye muri iki gihugu gisanzwe gifatwa nk’icyateye imbere muri muzika mu karere, bemera ko muri Kongo babarusha umuziki.
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru New Vision abivuga, uyu muhanzi wari umaze imyaka 10 adakandagira ku butaka bwa Uganda yongeye kuhagaragara mu mpera z’iki cyumweru dusoje, maze akorera igitaramo cy’akataraboneka ahitwa Lugogo mu mujyi wa Kampala, aho yari kumwe n’abahanzi bo muri icyo gihugu nka Jamal, Grace Nakimera na Rema, naho icyamamare muri icyo gihugu Jose Chameleone byari biteganyijwe ko azagaragara muri icyo gitaramo we ntiyabashije kuhaboneka.
Abantu bari benshi cyane ahabereye igitaramo cya Koffi Olomide
Tumwe mu dushya twabereye muri icyo gitaramo, harimo ak’umunyamuziki ukomeye cyane Alvin Lowe wari waturutse muri Canada, uyu akaba afite umwihariko kuko akora umuziki adafite amaboko, abantu bakaba baratangiye kwibaza uko agiye kubigenza maze nawe ntiyazuyaza yerekana ubuhanga bwe bwo kuvuza ingoma ku rwego ruhambaye akoresheje ibirenge.
Umunya Canada Alvin Lowe yemeje abantu acurangisha ingoma ibirenge n'ubwo atagira amaboko
Nyuma y’uwo munya Canada ndetse n’abandi bahanzi bo muri Uganda, umuhanzi wari utegerejwe na benshi Koffi Olomide yaje kugera ku rubyiniro maze agitunguka hamwe n’itsinda rimufasha gushyushya ibirori bakomerwa amashyi atagira uko angana, dore ko n’imyambarire yabo nayo yari ifite umwihariko n’uko bisanzwe.
Grace Nakimera ndetse na Jamal bari mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo
Abayobozi batandukanye muri Uganda bari bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane kuburyo hari n’ababuze uko binjira kuko aho cyabereye hari habuzuranye, cyaranzwe n’ibyishimo ndetse n’imbyino zishyushye z’uyu muhanzi Koffi Olomide n’itsinda rye, benshi mu babyitabiriye nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri iki gihugu bakaba bemeje ko yarekanye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari igihugu gifite umuziki wateye imbere cyane.
Umugabo w'umuherwe muri Uganda yakunze cyane imiririmbire ya Koffi n'imibyinire y'abakobwa be maze amupfumbatisha akayabo
Umuhanzi Koffi Olomide n'abakobwa bamubyinira bashishije abantu cyane muri Uganda
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO