Inkuru y’itandukana ry’abavandimwe babiri b’impanga Peter na Paul Okoye basanzwe bagize itsinda rikomeye muri muzika rya P-Square ikomeje kutavugwaho rumwe, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho aba basore barwanye maze bikagaragara nk’inzira yaba iganisha ku itandukana ryabo.
Bakimara kurwana kuwa Gatatu tariki 16 Mata 2014 aho bapfaga ibibazo bitandukanye bagiranye nyuma y’uko buri umwe akoze ubukwe, byahise bijya mu bitangazamakuru bitandukanye ko iri shyamirana ryakurikiwe no gufatana mu mashati rishobora kuba intandaro yo gutandukana burundu, gusa kugeza ubu nta makuru ahamye yerekana ko batandukanye.
Jude Okoye mukuru w’izi mpanga zigize itsinda rya P-Square ndetse akanaba umujyanama wabo niwe kugeza ubu ushinjwa gukwirakwiza ibihuha by’itandukana ry’aba basore ndetse no mu byo bapfuye bikaba bigaragara ko abifitemo uruhare rukomeye, dore ko bajya kurwana byaturutse ku kuba uyu mukuru wabo akaba n’umujyanama wabo yaratashye ubukwe bwa Paul Okoye bwabaye muri Werurwe 2013 kandi yaranze gutaha ubwa Peter Okoye bwabaye mu mpera z’umwaka ushize.
Ubukwe bwa Peter Okoye ntibwigeze bugaragaramo mukuru we Jude Okoye usanzwe ari n'umujyanama wa P-Square
Uyu mukuru wabo Jude Okoye usanzwe ari n’umujyanama wabo, aba bombi bakimara kurwana yahise yandika amagambo atarashimishije aba bombi n’abakunzi babo, ndetse ibinyamakuru byinshi byo muri Nigeria bikaba bikomeje kuvuga ko byatumye bavumbura ko uyu muvandimwe wabo ashobora kuba abagirira ishyari akaba ashaka kubateranya, bityo bafata umwanzuro wo kwiyunga mu ibanga ndetse bakanagerageza kumwirinda.
Uyu muvandimwe wabo yagaragaye mu bukwe bwa Paul Okoye bwabaye mu kwezi gushize
Mu magambo uyu Jude Okoye yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko byarangiye bagiye gutandukana ndetse ko nawe ubwe atazongera kubabera umujyanama. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 10 yo gukora cyane, ubu noneho birarangiye. Njye ndabirangije”. Uyu muvandimwe wabo amakuru dukesha Sundayworld cyandikirwa aho muri Nigeria avuga ko n’ubusanzwe akunda cyane Paul Okoye kuruta Peter Okoye, kuburyo kuba umujyanama wabo kandi akabakunda kimwe bitoroshye.
Jude Okoye biravugwa ko yaba agirira ishyari abavandimwe be n'ubwo yari asanzwe ari umujyanama wabo
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO