RFL
Kigali

Umuhanzikazi Alicia Keys yujuje imyaka 33 y'amavuko-AMATEKA YE

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/01/2014 9:41
0


Kuri uyu munsi tariki ya 25 Mutarama 2014 nibwo umuhanzi wubatse izina mu buryo bukomeye muri Amerika yujuje imyaka 33 amaze abonye izuba.



INCAMAKE Y'AMWE MU MATEKA YE

Alicia Augello yavutse taliki ya 25 Mutarama 1981, azwi ku izina Alicia Keys , ni umuhanzi, umuririmbyi, umwanditsi, umusemuzi, umukinnyi wa filime ndetse n’umucuranzi mu njyana ya R & B muri Amerika.



Albumu ya mbere y’uyu muhanzi yagize ukwamamara kudasanzwe mu bijyanye n’ubucuruzi, kuko yacuruje ibihangano bye bigera kuri miliyoni 12 hirya no hino ku isi. Keys yabaye umuhanzi mushya wacuruje ibihangano bye mu njyana ya R&B w’umwaka wa 2001.

Nk'uko urubuga wikipedia rubitangaza, ngo iyo album ye yahawe ibihembo 5 bya Grammy Awards mu mwaka wa 2002, harimo icy’umuhanzi mushya kandi wakoze indirimbo y’umwaka yise « Fallin ». Alicia Keys yabaye umuhanzi wa kabiri muri Amerika wabashije guhabwa ibihembo bitanu bya Grammys mu ijoro rimwe.



Uyu muhanzikazi kandi yanongeye gushyira ahagaragara album ye ya kabiri mu mwaka wa 2003 yise «The Diary of Alicia Keys », nayo iza gukundwa cyane ahantu hose, ayicuruza kuri miliyoni 8, ariko yo iza guhabwa ibihembo 4 bya Grammy Awards mu mwaka wa 2005.

Nyuma y’umwaka wa 2005, Alicia yaje gukora alubum ye mu buryo bw’imbonankubone(live),a yita « Unplugged » ishyirwa ku mwanya wa mbere muri Amerika nk’umugore ukoze icyo gikorwa, byaherukaga gukorwa n’itsinda ry’abaririmbyi b’injyana ya Rock mu mwaka wa 1994 rizwi ku izina rya Nirvana.


Alicia Keys yabaye umwe mu bahanzi bahawe ibihembo byinshi kandi wacuruje ibihangano bye cyane kuko byanakunzwe.

Mu zindi alubumu yashyize ku mugaragaro harimo : iyo yise « As I Am »yasohoye ari iya gatatu nayo yahawe ibihembo 3, yongera gushyira ahagaragara iyitwa « The Element of Freedom » yaje ari iya kane ndetse anasohora iya gatanu yise « Girl on Fire ».

Mu mwaka wa 2010, Magazine Billboard yashyize uyu muhanzikazi ku mwanya wa 10 k’urutonde rw’abahanzi 50 b’injyana ya R&B.

REBA INDIRIMBO UNTHINKABLE YA ALCIA KEYS:

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND