Gakondo Fusion ni injyana y’umuziki gakondo uvanze n’injyana za kizungu zigezweho ikaba yaratangiye kwamamazwa cyane na Eric Mucyo mu mwaka wa 2013.
Nk’ uko uyu muhanzi yabidutangarije iyi njyana yashyizwemo ingufu cyane mu mwaka wa 2013, aho we n’abandi bahanzi batandukanye bayihuriyemo bagerageje gukora ibishoboka barayimenyekanisha nyuma yo kuyishakira izina.
Eric Mucyo ati “ Umwaka ushize waduhaye ikizere gikomeye ko injyana yacu ya Gakondo fusion ishobora kugera kure kuko abanyarwanda bayakiriye neza kandi batwereka ko badushyigikiye.”
Eric Mucyo avuga ko icyigenzi cyakozwe cyane mu mwaka wa 2013 ari ugushakira izina rya nyaryo iyi njyana kuko n’ubundi yari isanzwe ikorwa na bamwe mu bahanzi barimo Jules Sentore ariko kuyishakira izina bikaba byaratumye irushaho kumenyekana no kwinjira mu mitima y’abanyarwanda.
Eric Mucyo uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise Ni yeye yakoranye na Mani Martin atangaza ko, muri uyu mwaka azakomeza gushyira ingufu muri iyi njyana akorana n’abahanzi benshi batandukanye babyifuza kugirango ikomeze izamuke ndetse akaba agomba no gushyira ahagaragara album ye ikozwe muri iyi njyana.
Eric Mucyo ati “ Turifuza ko gakondo fusion igera ahantu kure ndetse ikaba injyana mpuzamahanga ariko tugomba guhera iwacu mu Rwanda tuyikundisha abanyarwanda bakumva ko ari injyana yacum birumvikana ko njye na bandi bahanzi bagenzi banjye bafitiye urukundo iyi njyana bidusaba ingufu nyinshi gusa ku giti cyanjye ndateganya ko muri uyu mwaka nzakora cyane amashusho y’indirimbo zanjye, ngakorana n’abahanzi bose babishaka ndetse nkanashyira hanze album.”
REBA INDIRIMBO I BWIZA YA ERIC MUCYO NA JAY POLLY:
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO