RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye Mana yanjye-VIDEO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:8/01/2014 11:23
0


Ama G ahamya ko atagondoza Imana nkuko bamwe babihamya iyo bumvise indirimbo ye yise Mana yanjye.



Mu kiganiro twagiranye na Ama G The Black ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ye, twamubajije niba koko yarakoze iyi ndirimbo agamije kugondoza Imana nk’uko abantu babimushinja maze adusobanurira ko yayikoze agamije kubwira abafana n’abandi bose muri rusange bakunda indirimbo ze kugira ngo bibaze ku mpamvu Imana yabaremye uko bameze.

\"AMA

Ama G ati, “Njyewe ntabwo nakoze iyi ndirimbo ngamije kugondoza Imana nk’uko bamwe koko babivuga. Njyewe nabwiraga abantu bose ngo buri wese yibaze impamvu yamuremye uko ameze. Mbaza abantu nti kuki abakire Imana yabagize abakire ntibavuke ari abakene, ese kuki bamwe babaye abakristu abandi bakaba abapagani, mba mbwira abantu ngo bibaze uko Imana yabaremye”

Yakomeje agira ati, “Ni nk’uko mu ndirimbo yanjye Uruhinja benshi baketse ko naririmbaga mbwira uruhinja ariko sibyo, ariya magambo nayabwiraga abantu bose, ubutumwa buri mu Ruhinja ntabwo nabubwiraga uruhinja ahubwo nabubwiraga abantu bose”

Mu yindi mishinga uyu muraperi Ama G The Black afite, harimo indirimbo nshya mu majwi n’amashusho agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere ndetse akaba ageze kure ategura alubumu ye ya kabiri yise Turi ku ishuri.

KANDA HANO UREBE IZINDI NDIRIMBO Z\'ABAHANZI NYARWANDA

Ama G ati, “Hari indirimbo nyinshi mfite muri studio zigiye kujya hanze mu minsi mike. Hari indirimbo yitwa Kimwe kimwe, Uburambe ku kazi, Sositomate….zose zizajya hanze mu mezi make ari imbere. Gusa mu cyumweru gitaha ndabagezaho video yanjye y’indirimbo CARE, abafana banjye ntabwo bazishwa n’inyota ibikorwa birahari.”

REBA INDIRIMBO MANA YANJYE YA AMA G THE BLACK:


Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND