RFL
Kigali

Ariko abo bahanzi bashingira kuki? Njye mfite ibimenyetso simusiga n'abayobozi b'igihugu bose barabizi-Senderi

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:8/01/2014 9:17
0


Nyuma yo kumva benshi mu bahanzi bagenzi be buri wese agenda yivuga ibigwi avuga ko indirimbo ye ariyo yumwaka muri 2013, Senderi yanyomoje umuntu wese ukeka ko afite indirimbo yakunzwe cyane kuko iye yise AGACIRO ariyo ya mbere ndetse ngo afite ibimenyetso simusiga.



Nk’uko Senderi ukunze kwiyita International Hit yabitangarije inyarwanda.com, ngo mu mwaka wa 2013, indirimbo ye AGACIRO niyo yakunzwe n’abanyarwanda bose kurusha izindi zose mu Rwanda ashingiye ku bimenyetso simusiga yemeza ko bigaragarira buri wese.

\"SENDERI\"

Ati, “Ariko abo bahanzi birirwa bitaka bavuga ko indirimbo zabo arizo zakunzwe cyane muri 2013 bashingira kuki? Njyewe mfite ibimenyetso simusiga byereka abanyarwanda bose ko indirimbo yanjye AGACIRO ariyo y’umwaka. Iyi ndirimbo icurangwa ku maradiyo 54 yo mu Ntara na hano i Kigali kandi igacaho buri nyuma y’isaha no mu kwamamaza, umuntu ubipinga ashyire urushinge kuri buri radiyo ashaka yumve.”

Tumubajije icyo ashingiraho avuga ko irusha  indirimbo z’abandi bahanzi bose cyangwa umwihariko ifite izindi zitagira, Senderi yasubije agira ati, “ Iyi ndirimbo kandi niyo ya mbere itanga ubutumwa bwubaka abanyarwanda ndetse ikaba inashimishije. Njyewe ntabwo nkora indirimbo nta gahunda mfite, iyi ndirimbo umuntu wese uyumvise hari icyo asigarana mu mutwe kandi kimwubaka. Uhereye ku mwana ukiri ku ibere kugeza aho abayobozi bakuru b’igihugu bayibyinnye mu Nama nkuru y’umushyikirano mu bihe bitandukanye, iki nacyo ni ikimenyetso kandi nta wabihakana kuko isi yose yarabibonye abayobozi bakuru b’igihugu bayisaba baranayibyina”

\"\"

Senderi ahamya ko muri 2013 indirimbo ze zakunzwe kurusha iz\'abandi bose mu Rwanda ndetse n\'abayobozi bakuru b\'igihugu barazikunda

Uyu muhanzi kandi ashimangira ko arebye uburyo bagenzi be ahanganye nabo mu njyana ya Afrobeat bitwaye umwaka wa 2013 ahamya ko ari we wakoze cyane kubarusha.

Ati, “Muri 2013 nta muhanzi wo muri Afrobeat wakoze cyane nkanjye. Nakoze indirimbo nyinshi zifite amajwi n’amashusho. Zahabu, Nsomyaho, Zabonetse ndi kumwe na Ama G, Ndi umunyarwanda, Njomba, Abafite ubumuga….izi ndirimbo zose kandi zifite amashusho. Umuhanzi ubipinga na we ajye ku maradiyo abwire abanyarwanda ibyo yakoze.”

KANDA HANO UREBE IZINDI NDIRIMBO Z\'ABAHANZI NYARWANDA

Senderi atangaje aya magambo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Zabonetse yakoranye n’umuraperi Ama G The Black.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND