RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:8/01/2014 8:37
2


Menshi mu mazina yamanyamahanga twumva cyangwa se twitwa tuba tutazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Ally ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba ari impine ya Alizé bisobanura “Ukomoka I Bwami”. Ba Ally barangwa n’amatsiko menshi, bagira umutima w’impuhwe, barigenga, bagira ibakwe kandi bagira n’umurava mu byo bakora.

Aly ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Igishimishije”. Ba Aly barangwa no kumenya kubana neza n’abantu, bariyubaha, babasha kumva ibibazo by’abandi, babasha kuvugira ababandi kandi bagira n’umutima mwiza.

Ariane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikintu gitagatifu”. Ba Ariane bakunze kurangwa no kumenya guhanahana amakuru, bakunda ibikorwa kurusha amagambo, bamenyera vuba, bazi gufata ibyemezo kandi berekana amarangamutima yabo ku buryo bworoshye.

Mariane ni izina ry’abakobwa rikaba ari uguhuzwa kw’amazina Marie bivuga “Umurezi” na Anne bivuga “Ubuntu/imbabazi”. Ba Mariane barangwa no gutekereza cyane, gushaka kumenya, kwigenga, bazi gukemura ibibazo kandi bakunze kuba abahanga.

Jules ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango w’abaromani ba Iule. Ba Jules bakunze kurangwa no kwiha intego, bagirirwa icyizere, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, barihambira kandi bubahiriza inshingano.

Gilles ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “umukufi urinda indogobe”. Ba Gilles bakunze kurangwa n’umutima woroshye, bakoresha imbaraga nyinshi mu mirimo yabo ya buri munsi, bakunda impinduka kandi bazi gufata ibyemezo

Honorée ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwubashywe”. Ba Honorée bakunze kurangwa no kumvikanisha cyane ibitekerezo byabo, ibyo biyemeje byose barabisoza, babasha kuba abayobozi beza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi imbaraga zabo bazigaragariza mu bikorwa.

Honoré ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwubashywe”. Ba Honoré bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bamenyera vuba kandi bagaragaza amarangamutima yabo.

Nawe hari izina wifuza kumenya waritwandikira tukazarigusobanurira mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ignace MUTABAZI5 years ago
    Mwazobanuriye izina Ignace
  • odiro4 years ago
    nifuje ko mwansobanurira izina Odilo





Inyarwanda BACKGROUND