RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:8/01/2014 8:10
0


Uyu munsi ni kuwa 3 wicyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 8 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 357 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1867: Abirabura b’abagabo bo muri Amerika babonye uburenganzira bwo gutora muri Washington D.C.

1912: ishyaka rya ANC mu gihugu cya Afurika y’epfo ryarashinzwe.

1971: Bitewe n’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga, uwari perezida wa Zulfikar Ali Bhutto yarekuye umunyabangladesh Sheikh Mujibur Rahman muri gereza, akaba yari yarafashwe kubera guharanira ubwigenge bw’igihugu cya Bangladesh.

1981: Umuhinzi wo mu ntara ya  Trans-en-Provence yo mu bufaransa, yavuze ko abonye ikintu mu kirere kidasanzwe (ikivejuru), iki kikaba ari cyo cya mbere cyagaragaye bishoboka ko aricyo cyonyine cyizewe ko cyabayeho mu mateka y’isi.

2010: Mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’epfo, abantu bitwaje intwaro bateye imodoka yari itwaye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Togo maze bicamo abantu 3.

Abantu bavutse uyu munsi:

1935: Elvis Presley, umuhanzi akaba yari n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamamaye cyane mu njyana ya Rock n Roll yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1977.

1967: R. Kelly, umuhanzi w’umunyamerika yabonye izuba.

1972: Giuseppe Favalli, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1975: DJ Clue?, umuraperi akaba n’umu DJ w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Amber Benson, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Seol Ki-Hyeon, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Koreya y’epfo nibwo yavutse.

1979: Adrian Mutu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaromaniya nibwo yavutse.

1979: Stipe Pletikosa, umukinnyo w’umupira w’amaguru wo muri Croatia nibwo yavutse.

1982: Emanuele Calaiò, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1982: John Utaka, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunymigeriya nibwo yavutse.

1983: Kim Jong-un, umutegetsi w’ikirenga (perezida) wa Koreya ya ruguru nibwo yavutse.

1986: David Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1988: Adrián López Álvarez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1988: Michael Mancienne, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1991: Jorge Enríquez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1992: Apostolos Vellios, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugereki nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1198: Papa Celestine III yaratashye.

1642: Galileo Galilei, umutaliyani wari umuhanga mu by’ubugenge, imibare, ubumenyi bw’ikirere akaba yari n’umucurabwenge yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.

1996: François Mitterrand, wabaye perezida wa 21 w’ubufaransa yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND