Kigali

Slamet abana n'uburwayi budasanzwe bumubuza kurya, gusinzira no kugenda-AMAFOTO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 16:24
0


Mu gihugu cya Indoneziya hari umugabo witwa Slamet wimyaka 59 yamavuko ubana nuburwayi budasanzwe aho ku mubiri we afite ibibyimba amagana namagana bimubuza amahwemo no kubaho yisanzuye nkabandi bantu bo ku isi.



Nk’uko ikinyamakuru MailOnline ari nacyo dukesha iyi nkuru cyabitangaje, Slamet utuye mu Burasirazuba bwa Java muri Indoneziya yafashwe n’ubu burwayi mu mwaka w’1991 nyuma y’amezi atandatu ubwo yari avuye kwibagisha ikibyimba cyoroheje yari arwaye mu gituza.

Nyuma yo kuva mu baganga kwibagisha icyo kibyimba yari amaranye igihe gito, Slamet yagiye azana gahoro gahoro utundi tubyimba ku mubiri we. Uko imyaka yagiye ishira niko utu tubyimba duto duto twakomeje gukura natwo tukabyara utundi duto kugeza ubwo umubiri we wose wahindutse ibibyimba gusa.

\"\"

Uyu mugabo afite uburwayi budasanzwe umubiri we wose

\"\"

Ku mutwe ni gutya byifashe. Ntakibasha kureba neza kubera ibi bibyimba

Sawudi, umuvandimwe wa Slamet yatangaje ko umuryango wagerageje kuvuza mu buryo bwose bushoboka uyu muvandimwe wabo gusa aho kugira ngo akire cyangwa yoroherwe indwara yarushagaho kwiyongera no kumumerera nabi.

\"\"

Kugeza ubu, Slamet w’imyaka 59 ntabasha kurya, gusinzira nabyo ngo biba rimwe na rimwe kubera uburibwe aba afite umubiri wose, kugenda nabyo byaramunaniye ubu agendera mu igara ritwara ababana n’ubumuga. By’umwihariko uyu mugabo yatangiye guhuma kubera ibibyimba afite mu maso ndetse no kujya mu bwiherero ntabwo bikimukundira.

\"\"

Slamet afite ibibyimba bidasanzwe ahantu hose

\"\"

Hano yerekaga umunyamakuru uko ibibyimba bimumereye mu maso

Umuryango wa Slamet usa n’uwamaze kwiheba dore ko uyu muvandimwe wabo bagerageje kumuvuza mu baganga bakomeye bose muri Indoneziya ariko indwara ikomeza kubarusha ingufu. Aho kugira ngo ibyo bibyimba bigabanuke birushaho kwiyongera uko imyaka igenda ishira.

\"\"

Hano ni imbere y\'urugo rwe muri Indoneziya

\"\"

Hano yari yagiye kureba muganga witwa Dr. Sayidiman Magetan 

\"\"

Ubu burwayi uyu mugabo yahuye nabwo benshi babwita ibibembe bukaba buterwa n’uko hari uturemangingo(cellules) dukura mu buryo budasanzwe kugeza ubwo umubiri w’umuntu ugenda ubyimba bidasanzwe. Iyi ndwara benshi bita ibibembe, umuntu yafashe agira ibibazo bitandukanye mu mubiri we ndetse nayo ikaba itera izindi ndwara z’ibyorezo zirimo imitezi idakira, Kanseri ….

\"\"

Abavandimwe be bamaze kumujyana mu bitaro bitandukanye ariko gukira byaranze

\"\"

Hano yari mu rugo iwabo n\'abavandimwe be

\"\"

Mu Gushyingo 2013 Papa Francis yasomye umurwayi ufite ikibazo nk\'icya Slamet gusa we ntabwo ibi bibyimba bikabije cyane

\"\"

Abantu 50 % bagiye bagaragaraho iyi ndwara nk’uko iki kinyamakuru cyabyanditse abenshi bagiye bapfa bahitanwe nayo ndetse amahirwe yo gukira aba ari make cyane ku muntu yagaragayeho.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND