RFL
Kigali

Umuryango CYOPSD mu gikorwa cyo guhugura urubyiruko rwa Gikiristu

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 15:05
0




Icyo giterane cyateguwe na CYOPSD (Christian Youth Organization for Physical and Spiritual Development), ihuriro ry’urubyiruko rwa Gikiristu ku isi rikaba n’umuryango utegamiye kuri Leta ugamije guteza imbere urubyiruko mu mibereho y’umwuka ndetse ni iy’umubiri.

Muri icyo giterane kizamara iminsi itatu umuryango CYOPSD uzaboneraho kandi umwanya wo kumurika  ku mugaragaro gahunda z’ibikorwa byawo. Urubyiruko rwa Gikristu ruzitabira icyo giterane ruzigishwa ku birebana cyane no  gukoresha amaboko yarwo mukwiteza imbere,rukazahugurwa na Bwana Bard ,inzobere y’Umunya Norvege .

Mu buryo kandi bwo kwegerana n’Imana icyo giterane kizaba kirimo n’abahanzi batandukanye basanzwe bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda aribo BAHIZI Vincent, NIYONSABA Albert, la Colombière Drama team, Inkurunziza Worship team ndetse n’abandi.Umwigisha w’Ijambo ry’Imana ni Pasteur Rutayisire Antoine.

Ku munsi wa mbere w’icyo giterane tariki ya 10 Mutarama 2014 gahunda izatangira isaa cyenda z’amanywa (3:00pm) irangire saa moya z’umugoroba (7:00 PM).Ku munsi wa kabiri w’igiterane tariki ya 11 Mutarama 2014 gahunda y’icyo giterane izaba mu byiciro bibiri ku munsi.Icyiciro cya mbere kizahera isaa tatu za mugitondo kirangire saa sita z’amanywa (9:00 am- 12:00 pm).Naho icyirico cya kabiri kizatangira isaa cyenda z’amanywa kirangire saa moya z’umugoroba (3:00pm-7:00 pm).Ku munsi wa nyuma w’igiterane tariki ya 12 Mutarama 2014 gahunda izatangira isaa cyenda z’umugoroba isozwe saa moya z’umugoroba (3:00pm-7:00pm).

Umuryango CYOPSD watangiye tariki  23/02/2013 I Midrand muri Afurika y’epfo  , utangizwa n’abasore 2 b’abanyarwanda:Robert Murwanashyaka na Clement Habarurema. Nubwo uyu muryango umaze igihe gito ushinzwe ariko kandi ufite intego zagutse zirimo guteza imbere urubyiruko rwa gikristo mu buryo bw’umwuka n’umubiri(spiritual and socio-ecomomic) 

Ku birebana n’iby’umwuka CYOPSD  yigisha urubyiruko gukorera Imana mu mihamagaro itandukanye ikaba ibinyuza ku imbuga za internet zitandukanye harimo website yabo ndetse na facebook aho abantu basangira ijambo ry’Imana  abari kure n’abari hafi. CYOPSD kandi yatangije gahunda yo kujya itegura kujya ibiterane bitandukanye  mukugeza ubutumwa bwiza kubantu bose cyane cyane urubyiruko.

\"\"

Kubigendanye n’iterambere ry’umubiri,CYOPSD  yateguye imishinga izafasha urubyiruko rwa Gikristo kwikura mubukene rukioresheje ubwenge n’amaboko yarwo mu buryo bwo kwizamura,kuzamura imiryango yarwo,igihugu ndetse n’isi muri rusange.Kuri ubu CYOPSD ifite abayihagarariye mubihugu bitandukanye ku isi nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika,Ubwongereza,Ubufaransa,Ububirigi,Tayilande n’igihugu cy’Ubuhinde kandi uyu muryango ukaba ugamije gukomeza kwagura imipaka yawo bityo ukagera kure hashoboka.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND