RFL
Kigali

Ama G arasuzugura, ariyemera, ni umwambuzi-Dr Jiji! Nagabanye amagambo na 20,000 musigayemo sinzayamuha-Ama G

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 12:50
3




Uyu Dr Jiji wambuwe aya mafaranga ahamya ko kuba Ama G The Black atayamwishyura abikorera agasuzuguro no kwiyumva ko yabaye umuhanzi w’icyamamare kurusha abandi bose mu Rwanda.

Ati, “Twari twapanze ko agomba kwitabira ibitaramo byanjye bibiri, icy’i Rusizi na Karongi. Igitaramo cya Rusizi kigiye kugera habura iminsi ine naramushakishije kuri telefone ndamubura burundu, akenshi yafataga telefone kayiha abakobwa bakayitaba. Aho tumuboneye, nagombaga kuzamwishura 100,000 ansaba kumuha 200,000 ku gitaramo cy’ i Rusizi. Narabimwemereye ko yaba afashe ibyo bihumbi 100 andi ibihumbi  100 nkazayamuha mbere y’uko ajya kuri stage.”

\"DR

Akomeza agira ati, “Icyo gitaramo cya Rusizi cyagombaga kuba kuwa gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2013. Namusabye ko turara tugiye, yanze ko tujyana kuwa kabiri avuga ko ari bufate imodoka ye mu gitondo kuri Noheli adusange i Rusizi. Twarayeyo kuwa kabiri, muhamagaye nsanga telefone ye irafunze. Ijoro ryose yari yazimije telefone kugeza isaha igitaramo cyabereye twamubuze. Twakoresheje telefone z’abanyamakuru bamushakisha nabo baramubura. Twakoresheje Epa na Mike Karangwa nabo baramubura.”

Uyu muhanzi ahamya ko impamvu nyamukuru Ama G yamwambuye ndetse anakomeje kugenda yambura abandi bantu ngo biterwa n’agasuzuguro kamurimo no kumva ko yamamaye kurusha abandi bose mu Rwanda. Ati, “Njyewe mbona ikibitera ari agasuzuguro. Ama G arasuzugura, arirata ariyemera kandi yumva ko yabaye umustar ukomeye kurusha abandi, ikindi ni ubuhemu asanganwe bwo kwambura abantu no kubabeshya. We yumva ko amakosa yose akora nta kintu yamutwara. Ibi ni agasuzuguro n’ubuhemu.”

\"\"

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo Antere ibuye aho aba ari kumwe n\'abakobwa benshi bambaye mu buryo bwavugishije benshi

Tumubajije icyo Ama G amusubiza iyo amuhamagaye amwishyuza, yagize ati, “Kuva uwo munsi w’igitaramo kugeza ubu ndamwishyuza ayo mafaranga yanjye akayanyima, yemereye amaradiyo ko amfitiye amafaranga ndetse avuga ko azahamagara abantu akayanyishyura bareba ariko kugeza ubu ntacyo ambwira. Iyo muhamagaye ntashobora kwitaba, n’iyo anyitabye arambeshya ngo nsanga aha n’aha ngasanga akuyeho telefone.  Icyo namusaba ni uko yashyira ubwenge ku gihe, umuziki we awukore awushyizemo ikinyabupfura kuko biriya ntaho byazamugeza. Niyirinde guhemuka kuko siwe mustar wa mbere mu Rwanda  Njyewe ndamwishyuza kugira ngo abone isomo kuko amaze kubigira akamenyero, yambura abantu benshi kandi si byiza.”

\"AMA

Ku ruhande rwa Ama G The Black, we ashimangira ko mu bihumbi 100 yahawe na Dr Jiji yamwishyuye 80,000 akaba amusigayemo 20,000 umwenda wose akawurangiza. Uyu muraperi kandi ahamya ko Dr Jiji ari we wamuhemukiye dore ko mbere gato y’uko igitaramo kigera yahamagaye Dr Jiji kuri telefone amubwira ko agomba kumwishyura 100,000 yari amusigayemo mbere yo kumanuka i Rusizi undi arabyanga.

Ama G ati, “Njyewe Jiji namwishyuye ibihumbi 80 ansanze kwa Mariva, icyantangaje ni uko ayo 80 ayahakana. Ubu njyewe musigayemo 20,000 ariko nayo sinzayamuha kuko n’ayo namwishyuye yanze kuyemera. Azakore icyo ashaka njyewe ndambiwe amagambo ye”

\"AMA

Yasoje agira ati, “Uwo Dr Jiji wasanga baramubwiye ko ari njye azaboneraho hit(kumenyekana), njyewe naramwishyuye 80 hasigaye 20 ariko nayo sinzayamuha”

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    njye ndumva abo basore bakumvikana hagati yawe\niba arayo mafaranga ama G the black yahay jiji ,jij ndumva yayemera nib ari ukuri na amag akirinda kuba bihemu cyangwa kumva ko ariwe mustar wambere mu urwanda kuko atariwe twebwe ntabwo tumukunda kubera imwatwarireye mibi ikomeza kugenda imuvugwaho.
  • MUPENZI10 years ago
    NTUKAMBURE RASTA.
  • MUPENZI10 years ago
    NTUKAMBURE RASTA.





Inyarwanda BACKGROUND