RFL
Kigali

Sammo Hung yujuje imyaka 61 y'amavuko-AMATEKA YE

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 12:02
0




Sammo Hung Kam-bo wamenyekanye muri filime nka Sammo hung yavutse tariki 7 Mutarama 1952 akaba ari umukinnyi, umuhanga mu mikino njyarugamba, umushoramari akaba n’umuyobozi wa filime wamenyekanye cyane muri filime z’imirwano aho yamenyekanye cyane akinana na Jackie Chan, Yuen Biao (abanyarwanda bakunze kwita Gasatsi), Donnie Yen,...

Sammo Hung yavukiye muri Hong Kong ku babyeyi bakoraga mu bijyanye n’imyambaro muri filime zo muri icyo gihugu, nyirakuru Chin Tsi-ang akaba yari n’umukinnyikazi wa filime ndetse na sekuru Hung Chung-Ho akaba yari umuyobozi wazo.

\"\"

Ku myaka 9 y’amavuko, Hung yinjiye mu ishuri ryigisha gukina amakinamico ry’amashinwa rya Peking Opera School ryo muri Hong Kong, aho yamaze imyaka 7. Ku myaka 14 y’amavuko, bitewe n’ubuhanga yari afite mu mikino njyarugamba, Hung yatowe n’umwarimu wamwigishaga nk’umusimbura muri filime (ukina aho abandi batabasha/stunt) muri filime, aha akaba ariho yahereye yiyumva mu gukina filime.

Nyuma yo kumenyerwa muri filime nk’umukinnyi w’umusimbura, yaje guhabwa akazina k’agahimbano ka Sam-mo kavuye ku muntu uvugwa muri filime ishushanyije (cartoon) w’umushinwa bivuga Imisatsi 3.

Nyuma y’igihe kirekire akora aka kazi, mu 1988, Hung yaje gukina muri filime Painted Faces akaba yaragaragajemo ubuhanga buhambaye mu mikino ngororamubiri.

Hagati y’umwaka w’1966 n’umwaka w’1974, Hung yakoze muri filime zisaga 30 aho hamwe yakinaga ari umukinnyi ugaragara gato muri filime (extra), umukinnyi usimbura (stuntman), umuyobozi w’ibikorwa (action director) ndetse nk’umuyobozi w’ibikorwa bihambaye (stuntman coordinator).

Muri iyi myaka yari amaze kwamamara muri Hong Kong, ndetse akaba yarakinnye filime nyinshi harimo iya Bruce Lee yo mu 1973 Enter The Dragon, muri uwo mwaka kandi Sammo Hung yagiye mu gihugu cya Koreya y’epfo kwihugura mu mikino njyarugamba ya Hipkido, bikaba ari bimwe mu byakomeje kumufasha kwitwara neza mu kazi ke ko gukina filime.

\"\"

Hung yakomeje urugendo rwe rwo gukina ndetse no gukora akazi kanyuranye muri filime, akaba yarashimishaga abantu benshi cyane ahanini kubera ko muri filime ze yashyiragamo ibintu byo gusetsa cyane ndetse n’imiterere ye ikaba iri mu byashimishaga abantu cyane.

Filime imwe muzo yakinnye zamenyekanye ndetse zigakundwa n’abantu benshi harimo nka Shanghai Express izwi kandi nka Millionnaire Express yakinnye mu 1986, Eastern Condors yo mu 1987,... Sammo Hung yagiye akinana n’abandi bakinnyi ba filime bakomeye mu bushinwa na Hong Kong nka Jackie Chan, Yuen Biao, Donnie Yen, Yuen Wah,…

Kugeza ubu Sammo Hung amaze gukina filime zisaga 75 zamenyekanye kandi zakunzwe hirya no hino ku isi ndetse akaba amaze no gukora indi mirimo muri filime zisaga 230.

Mu mwaka wa 2005, Hung yakinnye bwa mbere mu myaka 25 yari amaze akina filime ari umugome benshi bita debande muri filime Kill Zone yitwa kandi Sha Po Lang akinana na Donnie Yen.

Ubuhanga n’akazi yakoraga muri filime haba mu gukina ndetse no gukora indi mirimo inyuranye muri filime, byagaragariraga buri wese bikaba byaragiye bimuhesha ibihembo binyuranye harimo igihembo gikomeye cy’umuntu wabashije kuba indashyikirwa mu buzima bwe bwose yahawe mu 2010 mu iserukiramuco rya filime zo muri Aziya muri New York.

Ubuzima bwite bwa Sammo Hung

Sammo Hung afite abana 4, harimo abahungu 3 (Timmy Hung Tin Ming wavutse mu 1974, Jimmy Hung Tin Cheung wavutse mu 1977, Sammy Hung Tin Chiu wavutse mu 1979), n’umukobwa umwe Stephanie Hung Chao Yu wavutse mu 1983 akaba yarababyaranye na Jo Yun Ok bakundanye kuva cyera bakaba baraniganye mu ishuri ry’imikino njyarugamba.

Mu 1994 yatandukanye n’umugore we (Yun Ok), ashakana n’umunyamidelikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime Joyce Godenzi mu 1995. Uyu Joyce bakaba baranakinanye muri filime nka Mr Nice Guy Sammo Hung agaragaramo agace gato ari kumwe na Jackie Chan.

Sammo Hung afite inkovu nini ku itama ry’iburyo hejuru y’iminwa, akaba yaratewe n’uburyo agitangira gukina filime yakundaga kurwana mu tubari aza gukomeretswa hifashishijwe icupa.

Mu mwaka wa 2009, mu gihe yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime Ipman 2 yafashwe n’indwara y’umutima ajyanwa ikitaraganya kwa muganga, abagwa umutima ariko nti yatinze gukira. Abaganga batangaje ko umubyibuho we, kunywa itabi ndetse n’igihe kinini amara mu kazi ko gukina filime biri mu byateye kugira icyo kibazo cy’umutima.

\"\"

Sammo Hung muri filime Sha Po Lang cyangwa Kill Zone arwana na Donnie Yen

Sammo Hung yabaye ikimenyabose ku isi yose, ndetse benshi baramwiyitirira kubera ibigwi bye. Mu gihugu cya Pays Des Gales, kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’abongereza hari itsinda ry’abaririmbyi ryiyise Sammo Hung kubera kumukunda.

Uretse kuba yaramenyekanye nk’umukinnyi wa filime, Sammo Hung ni n’umushoramari muri filime aho afite amazu atunganya filime yagiye akoreramo filime nyishi nka Gar Bo Motion Picture Company yashinze mu 1978 nk’ishami ry’inzu ikomeye muri Hong Kong ya Golden Harvest akaba yarakoreyemo filime nka Dirty Tiger, Crazy Frog yo mu 1978,… mu mwaka w’1980 yashinze indi nzu yitwa Bo Ho Film Company Ltd akaba yarakoreyemo amafilime nenshi nawe yakinnyemo nka Shanghai Express yo mu 1986 n’izindi.

Mu mwaka w’1983 afatanyije na Dickson Poon na John Shum bashinze inzu yitwa D&B Films Company Ltd bakoreyemo filime nyinshi nka Legacy of the Rage (1986) yakinnyemo umuhungu wa Bruce Lee (Brandon Lee),… ahagana mu 1989 yshinze inzu yise Bojon Films Company Ltd yakoreyemo filime 5 nawe yakinnyemo nka Burger Cop yo mu 1995.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND