Kigali

Miss Uwitonze Sonia Rolland yambariye kuba indwanyi nyayo

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 10:14
0




Nk’uko Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000 yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Instagram, kuri ubu agiye kugaragara muri filime nshya izaba yiganjemo imirwano ndetse na we akazaba ari umwe mu bakinnyi bazayigaragaramo ari indwanyi.

Kugeza ubu, Miss Sonia Rolland yamaze kwitegura mu buryo bw’ukuntu azaba agaragara akaba yamaze kwishyiraho ibishushanyo bizamufasha kugaragara nk’umukinnyi w’indwanyi ikomeye.

\"Miss

Iki ni kimwe mu bishushanyo Miss Sonia Rolland yishyizeho mu mugongo

Sonia Rolland yagize ati, “Ubu ndagaragara nk’umuntu w’indwanyi….warakoze cyane Migoli kuba waranshyizeho ibi bishushanyo. Ni byiza cyane….Ni ibishushanyo bizamfasha muri filime ngiye gukina”

Bamwe bakibona ibi bishushanyo(Tattoos) uburyo biteye ubwoba dore ko ari binini cyane ndetse bikaba bitari bimenyerewe ku mubiri w’uyu nyampinga bamubwiye ko ibyo yakoze ku mubiri we atari byiza na gato ndetse bitamubereye. Bamwe yabasubije ababwira ko yabyishyizeho mu rwego rwo kwitegura ifatwa ry’amashusho ya filime agiye gukina.

\"Miss

Sonia Rolland kuri ubu aragara nk\'indwanyi kubera ibi bishushanyo biri ku mubiri we

Twabibutsa ko Sonia Rolland agiye kugaragara muri iyi filime nyuma y’iminsi mike avuye mu Rwanda kuhafatira amashusho ya filime ye yise Rwanda Mon Amour ivuga ku mateka y’ Rwanda , ibyiza nyaburanga by’iki gihugu na bimwe mu bice ndangamurage by’u Rwanda abanyamahanga batazi cyangwa badaha agaciro.

Dore amwe mu mateka ya Miss Uwitonze Sonia Rolland

Sonia Rolland Uwitonze yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 i Kigali mu Rwanda. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 (Miss France 2000), akaba ari imvange (metisse) wa mbere w’umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

Sonia avuka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabashije kuba nyampinga mu gihugu cy’u Bufaransa, Sonia ni umukinnyi w’amafilime yakunzwe cyane ku isi ndetse akaba azwi cyane nk’umukinnyi  w’amafilime y’urwenya.

Uyu Miss Sonia Rolland yakurikiye mu mujyi wa  Bourgogne mu mujyi muto witwa  Cluny. Uwitonze Sonia Rolland ni we mukobwa wa mbere ufite inkomoko muri Afrika wabaye Nyampinga w’u Bufaransa.

Mu mwaka w’1990 nibwo umuryango we wavuye i Kigali wimukira i Bujumbula, Burundi. Mu mwaka w’1994 nibwo intambara yatumye bava mu Burundi berekeza mu gihugu cy’Ubufaransa ari naho se akomoka.

\"\"

Mu Kwakira 1999 nibwo uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss Miss Bourgogne  ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo guhatanira kuba nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000 ari nabwo yambitswe iri kamba. Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda yambitswe iri kamba ku nshuro ya 71 iki gihugu gitora nyampinga wacyo.

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu gukina filimi yaje mu bakobwa 10 ba mbere bageze mu cyiciro cya nyuma mu marushanwa ya Miss Universe umwaka wa 2000.  Muri aya marushanwa yari ahagarariye quartier yitwa Bourgogne mu marushanwa ya MISS France, nuko yegukana uwo mwanya wo kuba Nyampinga w’u Bufaransa .

Mu mwaka wa 2001, ubwo uyu Nyampinga yasuraga u Rwanda yabonye uburyo imfubyi za Jenocide yakorewe Abatutsi zibayeho, mu gusubirayo nibwo yahise ashinga ishyirahamwe  ryitwa “Sonia Rolland et les enfants” muri icyo gihe akaba yari afatanyije na mama we Landrada . Uyu muryango yawushinze mu rwego rwo kunganira aba bana, nyuma uwo mushinga waje guhindura inyito witwa Maisha Africa azenguruka hafi igihugu cy’u Bufaransa ashakira izo mfubyi imfashanyo.

Film yakinnye bwa mbere yitwa “les pygmées de carlo”muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na serie za gipolisi “Léa Parker”zacaga kuri M6 zarakunzwe cyane.

Muri 2006 yakinnye muri film ya Richard bohringer yitwa « c’est beau une ville la nuit”naho muri Gicurasi 2007 yagaragaye muri film ya Jacques Fansten “les zygs “ ubu akaba afitanye amasezerano na televiziyo ya France 2 yo gukora filime ku buzima bw\'umuhanzikazi nyakwigendera Josephine Baker wamamaye cyane ku mugabane w\'uburayi.

\"\"

Ku itariki ya 13 Mutarama 2007 yabyaranye  na Christophe Rocancourt umwana w’umukobwa witwa Tess Rolland-Rocancour.

Zimwe muri filime Sonia Rolland yakinnye: 2003 : Le P\'tit curieux ya Jean Marbœuf, 2006 : C\'est beau une ville la nuit, ya  Richard Bohringer, muri 2010 : Minuit à Paris (Midnight in Paris) ya  Woody Allen, muri 2012 : Quai d\'Orsay ya Bertrand Tavernier naho muri 2013 : Désordres ya Étienne Faure.

Mu mafilime yakinnye agatambutswa ku ma televiziyo harimo:

Iyo yakinnye muri 2002 yitwa Les Pygmées de Carlo ya Radu Mihaileanu ikaba yaratambutswaga kuri  Arte. Iyi filime yakiniwe muri  Cameroun.

2004-2005 : yakinnye saison ya mbere ya filime  Léa Parker (yari igizwe na  episodes 20) , yerekanwaga kuri  M6.

2005-2006 : yakinnye saison ya kabiri ya  Léa Parker (épisodes30) yatambutswaga kuri  M6.

2006 : Les Zygs, le secret des disparus, ya  Jacques Fansten ikaba yaratambutswaga kuri  France 2.

2009 : yakinnye filime ari umugore w’umunyagitugu Zinedine Soualem muri filime  Moloch Tropical ya  Raoul Peck ikaba yaratambutswaga kuri  Arte. Iyi filime yakiniwe muri  Haïti.

2009 : Affaires étrangères ya Vicenzo Marano ikaba yaratambutswaga kuri  TF1. Iyi filime yakiniwe muri  République dominicaine.

2009 : Les Invincibles  ya Alexandre Castagnetti afatanyije na  Pierric Gantelmi d\'Ill nayo yatambutswaga kuri Arte .

2011 : Toussaint Louverture ya Philippe Niang, ikaba yarerekanwaga kuri France 2.

2012 : Cherif ya Vincent Giovanni, ni filime y’uruhererekane yerekanwaga kuri France 2.

2013 : Nos chers voisins fêtent l\'été 

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND