RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 9:15
0




Amakuru dukesha ikinyamakuru Rumeurs d’abidjan, avuga ko Jet Li wamamaye muri sinema muri filime nyinshi zirimo Romeo Must Die yakinanye na nyakwigendera Aariah, Bodyguard from Beijing,… yatangarije iby’ubu burwayi kuri televiziyo yo mu gihugu cy’ubushinwa akaba ayimaranye imyaka igera kuri 4 kuva mu mwaka wa 2010.

\"\"

Jet Li umaze imyaka 3 afata imiti ya muganga, hari ibimenyetso by’iyi ndwara byatangiye kumugaragaraho nk’imihindagurikire mu mikorere y’umutima, n’ibindi, yatangaje ko gukurikira inama agirwa na muganga hari icyo bikomeje kumumarira muri ubu burwayi bwe. Yagize ati: “ntabwo natakaje ibiro , kuko nta gihe nabiha. Niko bimeze. Kuri ubu nagabanyije imyitozo ngororamubiri, nsigaye ndi umuntu usanzwe, si nkiri Wong Fei Hung, Huo Yuan Jia,… (aya akaba ari amazina yamenyekanyeho nk’indwanyi y’akataraboneka muri filime), ntabwo nkikora imyitozo nakoraga. Nabaye umuntu usanzwe. kandi ni zimwe mu nama nagiriwe na muganga.\" 

 Kuba akomeje kugaragara muri filime zigaragaramo imirwano ihambaye nka filime ari gukina muri ibi bihe za Expendables, hari aho agera akababara ariko bikaba bitamara igihe kirekire nk’uko yakomeje abitangariza iyi televiziyo. Iyi ndwara iterwa n’izamuka ry’umusemburo wa Thyroxine mu mubiri, igira ibimenyetso binyuranye ariko icy’ibanze kikaba ari ukunanuka, uretse ko 10% by’abayirwaye bagaragaza kubyibuha, kugira inyota ikabije, kunanirwa bikabije n’ibindi.

\"JET

Jet Li w’imyaka 50 y’amavuko, yavutse tariki 26 Mata 1963 avukira mu murwa mukuru w’ubushinwa Beijing, akaba ari umuhanga mu mikino njyarugamba ya Wushu na Taichi bikaba ari nabyo byagiye bimufasha kwitwara neza muri filime nyinshi yamenyekanyemo nka Romeo Must Die, Bodyguard From Beijing, Taichi, Expendables…

Mutiganda Janvier

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND