Kuri uyu wa kane ku kicaro gikuru cya MTN bongeye gushyikiriza abanyamahirwe bagera kuri 6 amafaranga yabo miliyoni batsindiye muri iyi poromosiyo igeze ku cyumweru cya gatatu.
Uyu mukobwa ubu yinjiye mu mubare w'abanyarwanda batunze miliyoni
Abanyamahirwe batandatu batsindiye miliyoni muri Yora cash promo y’iki cyumweru harimo Bavuririje Ildephonse, ,Mukeshimana Leonie, Habimana Philippe, Twagirimana Jean Bosco, Habonimana Jean Claude na Hakuzimana Theodore aho buri wese yashyikirijwe sheki ihwanye n’amafaranga miliyoni yabashije gutsindira.
Aba bose ni abanyamahirwe b'iki cyumweru muri Yora Cash
Iyi gahunda ya Yora cash ikaba ikomeje kugeza tariki ya 27 Kamena, aho buri munyarwanda wese ukoresha itumanaho rya MTN uretse abakozi ba mtn n’imiryango yabo, ibitangazamakuru bakorana n’abandi bafite aho bahuriye n’iri rushanwa abandi bose bafite amahirwe yo kwegukana aka kayabo k’amafaranga.
Byari ibyishimo bisa bisa kuri uyu musore usanzwe ari umwogoshi
Igisabwa ni ukwandikisha Sim card, guhamagara ndetse no koherereza ubutumwa bugufi abantu nk’uko bisanzwe ariko noneho ukabikora inshuro nyinshi ku munsi kugirango amanota yo gutsinda yiyongere dore ko ibi bihembo bitsindirwa buri munsi.
No mu banyamahirwe habamo ab'igitsina gore
Uko umara umwanya munini uhamagara cyangwa uko wohereza inshuro nyinshi sms ni ko amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cya buri munsi kingana na miliyoni biba byiyongera gusa ushobora no gutsindira amafaranga 5000 cyangwa amakarita yo guhamagara ya 500.
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO